RFL
Kigali

"Wrath of Man" ni yo filime ya Jason Statham ikomeje guca ibintu hirya no hino ku isi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/05/2021 10:13
0


Nyuma y'uko yari amaze imyaka 2 atagaragara, Jason Statham yagarutse muri filime iri kubica bigacika yitwa Wrath of Man yasohotse ku munsi w'ejo kuwa Kabiri.



Jason Statham ukunzwe kwitwa Transporter n'abantu benshi dore ko yamamaye cyane muri filime yakinnye yitwa Trasnporter bituma amenyekana kuri iryo zina. Izina Jason Statham ni rimwe mu mazina akomeye mu isi ya Cinema na Hollywood. Uyu mugabo kandi ni umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu bakina filime z'imirwano (Action Movies).


Nyuma y'uko Jason Statham yaramaze imyaka 2 atagaragara muri filime yagarutse mu yindi yitwa 'Wrath of Man" yasohotse mu masaha macye ashize. Iyi filime yatangiye kwamamazwa mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2020 aho yagombaga gusohoka ku itariki 04/05/2021 ndetse ikaba ari bwo yasohotse.


Iyi filime Wrath of Man ikinwa na Jason Statham nk'umukinnyi mukuru muri yo ivuga ku nkuru y'umugabo uba urinda umutekano maze akazafatanya na bagenzi be mu gikorwa cyo kwiba, ibi bigatangaza abo bakorana dore ko ntawari uzi ko afite ubuhanga muri uwo mwuga - maze bibateta kumwibazaho byinshi kuri we baza gutahura ko yaje aho ashaka guhorera umuhungu we bishe.


Wrath of Man ikaba yarakozwe hagendewe kandi kuri filime y'igifaransa yitwa Cash Truck yasohotse muri 2004 yakozwe na Nicolas Boukhrief. Wrath of Man yanditswe n'abahanga mu kwandika filime barimo Ivan Atkinson na Marn Davies iyoborwa n'icyamamare muri Cinema, Guy Ritchie.


Jason Statham akaba akina muri Wrath of Man yitwa Mr H uba ushaka guhorera urupfu ry'umuhungu we, yayihuriyemo kandi n'abandi bakinnyi ba filime bakomeye barimo East Clintwood, Laz Alonzo ndetse n'umuraperi Post Malone ukina ari umujura ruharwa.


Guhera ejo Wrath of Man yasohoka abantu benshi bayikunze bikomeye nk'uko abenshi bagiye babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga. Abasitari nka Sylvester Stallone uzwi nka Rambo yavuze ko yayirebye agatwarwa cyane. Umuhanzi Chris Brown nawe yashishikarije abafana be kurireba nyuma yuko nawe amaze kuyireba. Hirya no hino ku mbuga zicuruza filime Wrath of Man niyo iri kurebwa cyane.

Src:www.cinemablend.com,www.hollywoodreporter.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND