RFL
Kigali

Ni inkumi y'imyaka 25 akaba imfura y'umukire wa 4 ku Isi! Menya byinshi ku mukobwa wa Bill Gates "Jennifer" na Nayel Nassar wamwambitse impeta y'urukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/05/2021 11:02
0


Sobanukirwa byinshi ku buzima bwa Jennifer Gates umukobwa wa Bill Gates ari nawe Se yavuze ko azaraga umutungo we wose umunsi yatabarutse. Ese Jennifer Gates nk'umwana wavukiye mu mafaranga, ni muntu ki?



Amateka ya Jennifer Gates

Jennifer Gates ni umukobwa w'imfura w'umuherwe wa 4 ku isi, Bill Gates. Yavutse ku itariki 26/04/1996 avukira mu gace ka Bellevue mu mujyi wa Washington ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaribarutswe na Melinda Gates uherutse gutandukana na Bill Gates mu mategeko.


Amazina yahawe n'ababyeyi be ni Jennifer Katherine Gates, afite abavandimwe bagera kuri 2 barimo umuhungu witwa Rory John Gates wavutse mu 1999 hamwe n'umukobwa witwa Phoebe Adele Gates wavutse muri 2002.

Amashuri Jennifer Gates yize

Birumvikana kuba uyu mukobwa yaravukiye mu muryango ukize byatumye aniga mu mashuri ahambaye. Ishuri ryisumbuye yizemo ni Lakeside School riherereye mu mujyi wa Seattle, aha ni naho See Bill Gates yize ayisumbuye.

Jennifer Gates arangije kwiga ayisumbuye yahise yerekeza muri kaminuza ya Stanford University iherereye muri California maze yiga ibijyanye n'ibinyabuzima (Biology).

Ibitangaje wamenya kuri Jennifer Gates


-Jennifer Gates n'ubwo yavukiye mu mafaranga akanayakuriramo mu by'ukuri yiberaho ubuzima butangaje bworoheje ku buryo utamenya ko ari imfura ya Bill Gates.

-Jennifer Gates akunda cyane ifarashi (Horse)

-Ni umutwazi mwiza w'ifarashi ndetse Jennifer Gates yatsinze amarushanwa akomeye mpuzamahanga yo gutwara amafarashi azwi nka "Grand Prix Level".

-Jennifer Gates akunda gutembera cyane ibihugu bitandukanye. Igihugu yatembereye akagikunda bikomeye ni Australia.


-Jennifer Gates akunze kumara umwanya munini asoma ibitabo.

-Jennifer Gates ntakunze kugaragara ari mu modoka dore ko akunze gutembera n'amaguru ari kumwe n'inshuti ze.

Ubuzima bw'urukundo rwa Jennifer Gates


Mu mwaka wa 2020 ku itariki 31/01 Jennifer Gates yambitswe impeta y'urukundo n'umusore Nayel Nassar bari bamaze imyaka 3 bakundana. Nayel Nassar ni umusore w'imyaka 29 ukomoka mu gihugu cya Egypt muri Afrika.

Nayel Nassar ni muntu ki?


Nayel Nassar wambitse impeta y'urukundo Jennifer Gates ni umunya-Egypt wavukiye mu gace ka Illnois mu mujyi wa Chicago ho muri Amerika aza gukurira muri Kuwait. Nayel Nassar akaba yarize muri kaminuza ya Stanford University aho yigaga ubukungu, aha niho yahuriye na Jennifer Gates bwa mbere.


Mu kwezi kwa 10/2019 Nayel Nassar yafashije igihugu akomokamo cya Egypt gutwara umudali mu marushanywa yo gutwara ifarashi muri Tokyo Olympics. Egypt ikaba yari imaze imyaka 60 ihatana muri aya marushanwa idatsinda, gusa Nayel Nassar yayifashije gutsinda bwa mbere nyuma y'imyaka 60 bagerageza byaranze.


Nayel Nassar afite ibintu byinshi ahuriyeho na Jennifer Gates harimo ko bombi bakunda gutwara amafarashi. Nayel Nassar akaba yarafashe umwanzuro wo kwambika impeta umwana uturuka mu muryango ukize ku isi nyamara we ari umuntu usanzwe dore ko avuka mu muryango woroheje. Ababyeyi ba Nayel Nassar bafite iduka ricuruza ibishushanyo muri Kuwait.


Kuva Nayel Nassar yakwambika impeta Jennifer Gates muri 2020 ntibigeze batangaza itariki bazakoreraho ubukwe kugeza n'ubu. Ku mbuga nkoranyambaga zabo bakoresha usangaho amafoto yabo aberekana mu munyenga w'urukundo.

Src:www.wikipedia.com,www.businessinsider.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND