RFL
Kigali

Mützig yabaye umuterankunga mushya wa Tour du Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/05/2021 10:47
0


Nyuma y’iminsi ibiri SKOL itangaje ko itazagaragara muri Tour du Rwanda 2021 kubera kutumvikana na FERWACY ku masezerano, BRALIRWA ibinyujije mu kinyobwa cya Mützig, yabaye umuterankunga mushya wa Tour du Rwanda ndetse bikaba bivugwa ko amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye azasinywa vuba.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi 2021, Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Tour du Rwanda yahaye ikaze ikinyobwa cya Mützig muri iri siganwa ry’amagare rizenguruka igihugu mu gihe cy’iminsi umunani.

Ibi byatangajwe mbere y’amasaha macye ngo irushanwa nyirizina ritangire, dore ko ritangira kuri iki cyumweru tariki ya 02 Gicurasi 2021, hakinwa agace ka mbere kazenguruka Kigali Arena- Rwamagana ku ntera y’ibilometero 115,6.

Mützig yasimbuye SKOL yari imaze imyaka icyenda ari umuterankunga wa FERWACY ndetse na Tour du Rwanda by’umwihariko.

Ntabwo impande zombie zahise zisinya amasezerano y’ubufatanye kuko iki gikorwa giteganyijwe mu gihe cya vuba, bikaba bivugwa ko imyaka itatu ariyo izasinywa ku ikubitiro.

Mützig ishobora kuzahita ifata umwanya wa SKOL mu bijyanye no kwamamaza ndetse n’ibihembo yatangaga muri iri rushanwa rimaze gutaha imitima ya benshi.

Mutzig yabaye umuterankunga mushya wa Tour du Rwanda

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND