Kigali

Perezida w’imburamumaro! Aleksander Ceferin uyobora UEFA yanengeye ku karubanda Florentino Perez nyuma y’iburizwamo rya European Super League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/04/2021 11:44
0


Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi, Aleksander Ceferin, yanenze bikomeye Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez, amwita umuyobozi w’imburamumaro utagifite icyo ayoboye nyuma y’iburizwamo rya European Super League yari igiye gutangizwa i Burayi mu mwaka utaha.



Uyu muyobozi yatangaje aya magambo nyuma yuko Perez avuze ko adakunda abantu bameze nka Ceferin kuko ibyo akora bitarimo ubushishozi.

Aganira na Televiziyo yo muri Slovenia, Pop TV, Ceferin yagize ati”Perez yari Perezida wa Super League itakiriho, magingo aya ni Perezida w’imburamumaro utagifite icyo ayoboye.

“Byagaragariraga buri wese ko kuva kera atashakaga umuyobozi wa UEFA umeze nkanjye.

““Ashaka Perezida wa UEFA wubaha ibyo avuze byose, umwumvIRa akanakora ibyo ategetse byose”.

Perez ndetse na Andreas Agnelli wa Juventus, bayoboye inama yahuje amakipe 12 yari mu mushinga wo gutangiza irushanwa rishya i Burayi, rya European Super League ryari kujya rikinwa n’amakipe 20 akomeye kuri uwo mugabane, rikaba ryari guhangana byeruye na UEFA Champions League.

Nyuma y’igitutu gikomeye inzego ziyobora umupira w’amaguru i Burayi ‘UEFA’ no ku Isi ‘FIFA’ Abakinnyi, Abafana ndetse n’inzego za Leta zashyize ku makipe yemeye kujya muri iri rushanwa, nyuma y’amasaha 48 amakipe 9 muri 12 yahise atangaza ko yikuye burundu muri iri rushanwa ndetse asaba imbabazi abafana bayo.

Kuri ubu amakipe atatu niyo yanze kuva ku izima atsimbarara kuri iri rushanwa ryamaze kuburizwamo, ayo ni Real Madrid, FC Barcelona na Juventus de Turin.

Agaruka kuri iri rushanwa, Ceferin yagize ati: “Uko mbibona irushanwa Super League ntirikiriho. Kwari ukugerageza irushanwa ridafite icyo rishingiyeho, nta buryo na bumwe bwemewe rikurikije, nta kamaro na kamwe ryari kugirira u Burayi, ahubwo ryari gusenya umwimerere n’umuco w’umupira w’amaguru.

“Umupira w’amaguru ufite ubushobozi bwo guhindura buri kimwe, ntekereza ko ari nabyo byabaye mu Bwongereza.

“Nyuma yuko Minisititi w’intebe w’u Bwongereza, Borris Johnson, Perezida Emmanuel Macron na Minisitiri w’intebe wa Hongiriya Viktor Orban, batanze ubutumwa bwamagana iri rushanwa, nari nizeye ko mu gihe kitarambiranye riza gushyirwaho iherezo”.

Aleksandar Ceferin yise Perez Perezida w'imburamumaro uyoboye irushanwa ritakiriho

Florentino Perez aherutse gutangaza ko adakunda abantu bameze nka Ceferin kuko badashishoza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND