RFL
Kigali

Nta management nigeze ngira! Ish Kevin yatandukanye na Label ya Kemilson batarasinya amasezerano

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:22/04/2021 13:55
0


Ish Kevin yatangaje ko nta 'Management' yigeze agira ahubwo ko hari abo biteguraga gusinyana amasezerano bitwa Kelmison ariko ko hari ibyo batumvikanyeho.



Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane ku bw'ubuhanga agenda agaragaza mu mirapire ye itamenyerewe mu Rwanda ndetse abenshi bagakunda ibyo akora abikoranye ubuhanga cyane ko akiri na muto.

Mu kiganiro na INYARWANDA yavuze ko hashize iminsi ibiri atandukanye na Kemilson Entertainment ko hari ibyo batumvikanyeho ariko nta masezerano bari bafitanye. 

Yagize ati "Hari ibintu tutumvikanyeho bo bamfashaga kwamamaza ibikorwa byanjye gusa ariko twari tutarumvikana ku bijyanye n’amasezerano. Twari twaravivuganye ho ariko igihe cyo gusinya amasezerano kigeze hari ibyo tutahurijeho bituma tutumvikana turatandukana.’’


                   Ish Kevin yatangaje ko nta bajyanama (Label) yigeze

Uyu muhanzi wakunze kugaragara yamamaza Kemilson Entertainment yavuze ko abantu benshi bakomeje kuyimubaza ho akuraho urujijo avuga ko bamufashaga gusa ariko batigeze bamubera abajyanama be mu muziki abo we yita ko bari abafatanyabikorwa gusa. 

Yagize ati "Abantu bakundaga kubimbaza ngo ufite management mukorana gute ariko nahise mbabwira ko nta contract dufite. Njyewe nari maze kwamamaza cyane Kelmison ariko tugeze mu mikorere ntabwo twumvikanye biba ngombwa ko dutandukana ubu nta management mfite nta n'iyo nigeze ngira’’.

Uyu muhanzi akomeza avuga ko bafatanyije gukora no gushyira hanze indirimbo ‘AMAKOSI’ ari nayo bakoze bari kumwe yonyine bafatanyije gusa, yongeraho ko ubu ari umuhanzi wigenga.

    REBA HANO INDIRIMBO 'AMAKOSI' YA ISH KEVIN AHERUTSE GUSOHORA










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND