RFL
Kigali

Jennifer Lopez yahishuye icyatumye atandukana na Alex Rodriguez yarushaga imyaka 6 basubitse ubukwe inshuro 2

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/04/2021 9:49
0


Nyuma y'icyumweru bimenyekanye ko ibya Jennifer Lopez na Alez Rodriguez byarangiye burundu,uyu muhanzikazi wari waririnze kugira icyo abivugaho kuri ubu yagize icyo atangaza cyerekeranye n'icyatumye aba bombi batandukana.



Jennifer Lopez umuhanzikazi kabuhariwe akaba n'umukinnyi wa filime ukomeye amaze igihe yaririnze kugira icyo avuga kubijyanye nitandukana rye na Alex Rodriguez bamaze igihe bagerageza gukomeza urukundo rwabo nyamara bikarangira ntacyo bitanze.

Mu kiganiro Jennifer Lopez yagiranye n'ikinyamakuru The People Magazine yavuze byinshi ku mubano we na Alex Rodriguez byumwihariko agaruka kucyatumye abwira uyu mugabo ko ibyabo bitagishobotse ko buri wese akwiye gufata inzira ye ku ruhande rwe.


Jennifer Lopze abajijwe impamvu yatumye urukundo rwe na Alex Rodriguez rurangira yasubije ati "Mubyukuri twatandukanye tumaze igihe tugerageza gukemura ibibazo byari hagati yacu ntibyemere.Ikintu cya mbere cyatumye mbona ko ntakomezanya nawe nuko ntari nkimwizera nka mbere.Nkuko mubizi ahatari icyizere nta rukundo".

Uyu muhanzikazi wikirangirire ku isi yakomeje agira ati "Sinari nkishimye mu ru rukundo rwacu gusa buri munsi twageragezaga ibishoboka ngo dukomezanye.Urukundo rwacu rwatangiye guhinduka mu kwezi kwa 3 umwaka ushize nibwo twatangiye kugirana ibibazo bishingiye kukuba ntari nkimwizera.Natandukanye nawe kuko nabonaga gukomezanya kandi ntakimwizera bidashoboka''

.

Abajijwe niba impamvu atizeraga Alex Rodriguez aruko yaba yaramuciye inyuma,J-Lo yirinze kugira icyo abivugaho ahubwo asaba ko icyo kibazo bazakibaza Alex ku giti cye.Jennifer kandi yavuze ko ikintu kiri kumugora nyuma yogutandukana na Alex aruko abana babo bari barabaye inshuti magara none kubasobanurira ko ababyeyi babo bashwanye ari ikibazo gikomeye.


Aba bombi bemeje ko batandukanye burundu nyuma yo gusubika ubukwe bwabo inshuro ebyeri dore ko Alex Rodriguez yambitse impeta y'urukondo Jennifer Lopez muri 2019 mu kwezi kwa 3,nyuma bakavuga ko ubukwe buri hafi nyamara bagakomeza kubusubika ku mpamvu batatangaje.Jennifer Lopez w'imyaka 51 atandukanye na Alex Rodriguez w'imyaka 47 nyuma y'imyaka 4 bakundana.

Src:www.peoplemagazinecom,www.usweekly.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND