RFL
Kigali

David Alaba wateye umugongo Bayern Munich yerekeje muri Real Madrid

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/04/2021 17:29
0


Nyuma yo gutera utwatsi icyifuzo cya Bayern Munich yakiniraga ku masezerano mashya, myugariro w’umunya-Autriche, David Alaba yamaze kumvikana na Real Madrid ku masezerano y’imyaka itanu, akazayerekezamo mu mpeshyi ubwo azaba asoje amasezerano ye i Munich.



Alaba yabaye umukinnyi wa mbere Real Madrid isinyishije mu kwitegura umwaka utaha w'imikino, ifitemo intego zo kwegukana ibikombe bitandukanye haba imbere mu gihugu ndetse n’ i Burayi.

Ibinyamakuru by’i Burayi byatangaje ko Alaba yemeranyije na Real Madrid ku masezerano y'imyaka itanu, akazajya ahembwa Miliyoni 11 z'ama-Euros buri mwaka. Akazayigeramo tariki ya 30 Kamena 2021 ubwo azaba asoje ayo yari afite muri Bayern Munich.

Alaba w'imyaka 28 y'amavuko, bivugwa ko yifuzaga kujya ahembwa Miliyoni 12 nk'umushahara wa buri mwaka, ariko ubuyobozi bwa Bayern Munich bukaba butabikozwa akaba ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye afata icyemezo cyo kuyisohokamo.

Muri Gashyantare 2021, nibwo Alaba yeruye avuga ko atazongera amasezerano muri Bayern Munich, ahubwo ayo afite narangira azayisohokamo akagenda.

Uyu myugariro yatwaye ibikombe bitandukanye muri Bayern Munich birimo 9 bya Bundesliga ndetse na 2 bya Champions League, yashakwaga n'andi makipe atandukanye kandi akomeye i Burayi, arimo Manchester City, Paris Saint-Germain, Liverpool na Chelsea yose yamwifuzaga ndetse telefoni y’umuhagarariye Pini Zahavi yahoraga ihamagarwa n’amakipe yifuza uyu myugariro.

Jerome Boateng nawe arakurikira Alaba mu gusohoka Arianz Arena nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa siporo muri iyi kipe Hasan Salihamidzic mu ntangiriro z’uku kwezi.

David Alaba yateye umugongo Bayern Munich yerekeza muri Real Madrid

Alaba yumvikanye na Real Madrid ku masezerano y'imyaka itanu

Alaba yari amaze imyaka 13 muri Bayern Munich





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND