RFL
Kigali

Biratangaje: Umugore wateretse inzara akamara imyaka 30 atazica yaziciye zishyirwa muri 'Musee'!

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/04/2021 9:16
1


Ni mu gihugu cya Amerika gihoramo udushya! Agashya kari kuharangwa ubu katangaje isi yose ni umugore wateretse inzara ze amara imyaka 30 atazica! Kuri ubu yaziciye zihita zijyanywa mu nzu ndangamurage ishyirwamo ibintu bitangaje abantu bakoze.



Uyu mugore waciye agahigo gatangaje yitwa ni uwitwa Ayanna Williams ukomoka muri Amerika mu gace ka Texas akaba yarateretse inzara igihe kingana n'imyaka 30 atazica mu gihe ubusanzwe ntawubasha kuzimarana umwaka atarazica, nyamara we yazimaranye imyaka 30 azitereka ndetse anazifata nk'umutungo ukomeye.


Ayanna Williams akaba yemeye guca inzara ze nyuma y'imyaka 30 azitunze atazikoraho. Ku wa gatandatu w'icyumweru gishize ni bwo uyu mugore yaziciye maze zihita zishyirwa mu nzu ndagamurage (Museum) iherereye mu gace ka Orlando yitwa Ripley's Believe It Or Not.


Inzu ndagamurage ya Ripley's Believe It Or Not izwiho kuba ariyo 'Musee' muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishyirwamo ibintu bitangaje cyane abantu bakoze. Inzara za Ayanna Williams zikaba zashyizwe muri iyo 'Musee' nk'inzara zaciye agahigo ko kumara imyaka 30 zidacibwa.


Ayanna Williams akaba atari ubwa mbere atunguye imbaga nyamwinshi kuko mu mwaka wa 2012 yagaragaye mu kiganiro kinyura kuri Televiziyo mpuzamahanga ya TLC, cyitwa 'My Strange Addiction' cyerekana abantu babaswe no gukora ibintu bitangaje ku buryo nabo ubwabo batazi ikibibatera cyangwa ngo babihagarike kuko biba byarabaye nk'uburwayi (Addiction).


Mu mwaka wa 2017 Ayanna Williams yaciye agahigo k'umuntu utunze inzara ndende ku isi mu marushanwa mpuzamahanga ya Guiness World Records. Izi nzara za Ayanna Williams zari zimaze guca uduhigo twinshi kuri ubu zashyizwe muri Musee ya Ripley's Believe It Or Not nk'inzara ndende ku isi zimaze imyaka 30 zitacibwa.


Src:www.hollywoodunlocked.com,www.shaderoom.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elias Nizeyimana3 years ago
    izi nzara zishobor kubikwa ijyihe cyirecyir kuburyo zidaahobor kwajyirika





Inyarwanda BACKGROUND