RFL
Kigali

Ni umuganga mukuru mu bitaro akaba na Kapiteni wa Napsa Stars: Dickson Chapa ni muntu ki?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/04/2021 12:10
0


Dickson Chapa uzwiho gukora cyane, afite amateka akomeye cyane muri Zambia kubera gukora gukora mu bitaro nyuma akajya no mu kibuga.



Kapiteni wa Napsa Stars yo muri Zambia iyo atari mu kibuga akora akazi ke gasanzwe k'ubuganga mu bitaro muri Zambia. Chapa mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, yavuze ko yatangiye ibikorwa byo gukina umupira w'amaguru nyuma yo kurangiza amasomo ye mu ishuri rya Chainama College aho yamaze imyaka 3 kugira ngo abe umuganga mukuru.


Uyu mukinnyi akomeza avuga ko yakuze afite inyota n'urukundo rw'umupira w'amaguru, gusa umubyeyi we amugira inama yo kubanza kwiga. Avuga ko icyifuzo cy'umubyeyi we cyabanje kumubabaza ariko ubu ari bwo abona agaciro ndetse n'inyungu z'ibyo umubyeyi we yamubwiraga. 

Yagize ati "Nabanje kutishimira ibyo umubyeyi wanjye yambwiye, numvaga nshaka kuzibera umukinnyi, kuko numvaga ari wo muhamagaro wanjye. Nkirangiza kwiga nahise ntangira gukina umupira w'amaguru. Ubwo nari nkirangiza kwiga banjyanye gukora mu bitaro bya Sesheki kandi icyo gihe ni nabwo Napsa Stars yanshakaga."


Chapa akomeza avuga ko yahisemo gukorera ubuntu ariko ngo akunde akine. Yagize ati"Nahisemo gukorera ubuntu kuko ntashakaga kwibagirwa ibyo nize, iyo namaraga gukina rero nahita njya kubitaro. Chapa akina mu kibuga hagati ndetse anahamya ko gukura akunda Zidane ari bimwe mu byatumye atera imbere.

Mu mwaka w'imikino 2019-2020 Chapa yasibye umukino umwe gusa ubwo yari afite amakarita 2 y'umuhondo byatumye adatina na Buildcon. Chapa kandi yakinnye muri Konkola Mine, Police, Konkola Blades nyuma yerekeza muri Napsa Stars.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND