RFL
Kigali

Inama y’igitaraganya ku makipe 14 yo muri Premier League azagirwaho ingaruka n’irushanwa rishya rigiye kuvuka i Burayi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/04/2021 18:50
0


Nyuma y’amasaha make amakipe atandatu ya mbere yo muri shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’ yemeje ko azitabira irushanwa rishya rigiye kuvuka i Burayi ‘European Super League’ amakipe 14 ashobora kuzagirwaho ingaruka n’iki cyemezo yahise ategura inama y’igitaraganya iziga uko bazabaho mu buzima bushya buzaba bushaririye.



Mu masaha 24 ashize nibwo byemejwe ko amakipe atandatu ya mbere mu Bwongereza, arimo Liverpool, Manchester City, Manchester United, Arsenal, Chelsea na Tottenham yemeje ko yamaze kwinjira mu muryango wa 'European Super League', azajya akina irushanwa rizajya rihuza amakipe 20 y’ubukombe i Burayi.

Iki cyemezo cy’aya makipe afite abafana benshi ndetse yasaga nk’agaburira andi makipe akina muri Premier League, gishobora guteza ubukene mu makipe 14 asigaye kuko amafaranga yinjizaga azagabanyuka cyane kubera iri rushanwa rishya.

Nyuma y’amasaha make bitangajwe ko amakipe 6 ya mbere muri Premier League azakina irushanwa rya European Super League, andi makipe 14 asigaye yahise ategura inama y’igitaraganya izaba kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mata 2021.

IYI NAMA IZIGA KUKI?

Amakipe 14 azaganira ku guhangana n’ingaruka agiye guhura nazo, ahanini zishingiye ku bukungu kubera ko ibyo bagenerwaga n’abafatanyabikorwa bigiye kugabanuka.

Buri kipe izahabwa umwanya wo gutanga igitekerezo cy’uburyo bushoboka bakoresha bagakomeza kubaho kandi bagatera imbere nyuma y’icyemezo cy’amakipe 6 ya mbere muri Premier League kizagira ingaruka mbi kuri ruhago y’Abongereza.

Aya makipe yose uko ari 14 afite ubwoba bwinshi ko amafaranga bahabwaga kugira ngo imikino yabo inyure kuri za televiziyo zirimo Sky na BT Sport, azagabanyuka cyane kubera European Super League.

Mu busanzwe buri kipe yo muri Premier League yagenerwaga za miliyoni mu madolari kugira ngo imikino yabo inyure kuri za televiziyo ariko bafite ubwoba ko ayo mafaranga azajya hasi cyane kubera ko aya makipe akomeye azaba yashyize imbaraga muri iri rushanwa rishya rizajya riyaha akayabo buri mwaka.

European Super League ni irushanwa bwoko ki?

European Super League ni irushanwa rigiye kuzasimbura UEFA League ariko rikagira amakipe make ukurikije ayitabiraga Champions League. Iri rushanwa rizaba rifite amakipe 15 afite itike ihoraho noneho buri mwaka bajye batumira amakipe atanu yitwaye neza i Burayi  ubundi irushanwa rikinwe n'amakipe 20.

AC Milan, Arsenal FC, Atlético de Madrid, Chelsea FC, FC Barcelona, FC Internazionale Milano, Juventus FC, Liverpool FC, Manchester City, Manchester United, Real Madrid na Tottenham Hotspur ni yo makipe 12 yihurije hamwe agirana amasezerano y'ibanze mu gutangiza iri rushanwa.

Iri rushanwa rizajya rikinwa gute?

Amakipe 20 azajya ashyirwa mu matsinda 2 itsinda rimwe ririmo amakipe 10, irushanwa rizajya ritangira mu kwezi kwa Kanama buri mwaka rirangire mu mwaka ukurikiyeho muri Gicurasi ibintu bisa neza n'uko Champions League ikinwa, imikino kandi izajya iba mu cyumweru hagati amakipe ahure mu mikino ibanza n'iyo kwishyura.

Buri tsinda amakipe atatu ya mbere azajya abona itike ya 1/4 ubundi ikipe ya 4 n'iya 5 muri buri tsinda zihure zishakemo ikipe 2 zisanga 6 zibanza, zose hamwe zikaba ikipe 8, muri 1/4 na 1/2 naho amakipe azajya akina imikino ibanza n'iyo kwishyura kugera ku mukino wa nyuma uzajya ukinwa rimwe gusa.

Ni bande bazaba bayoboye iri rushanwa ry'ibifi binini i burayi?

Florentino Pérez Perezida wa Real Madrid ni we uzaba uyoboye uyu muryango ndetse yungirizwe na Andrea Agnelli usanzwe ari umuyobozi muri Juventus ndetse umuyobozi wa 2 wungirije akaba ari Joel Glazer na we usanzwe ari umuyobozi mukuru muri Manchester United.

Ni iki cyateye ishingwa ry'iri rushanwa?

Ubundi amakipe twavuze haruguru yari asanganywe iki cyifuzo kuko babonaga UEFA ngo ibaha amafaranga macye ukurikije ayo bakabaye babona. Igihe rero Covid-19 yageraga ku isi, yakojeje agati mu ntozi amakipe yose ahagurukira hejuru. Covid-19 yerekanye ko uburyo amakipe akomeye iburayi abonamo amafaranga bidahagije kuko hafi ya yose yahise agwa mu bukene kandi aya makipe ahamya ko UEFA yo yabaga ibitse amafaranga menshi.

Abayobozi b'amakipe atandukanye muri Premier League barazindukira mu nama yo kwiga uko bagiye kubaho mu buzima bushya

European Supe League izagira ingaruka mbi ku makipe mato muri Premier League







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND