RFL
Kigali

Umuramyi Sam Muvunyi yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Vugana nanjye' y'isengesho buri wese akwiriye gusenga-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/04/2021 13:50
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Sam Muvunyi, uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Yesu ni byose, Vugana nanjye, Nzamamaza wowe, Sinabaho ntagufite n'izindi, yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye y'isengesho yitwa 'Vugana nanjye'.



Sam Muvunyi uri mu bahanzi barambye mu muziki wo gusingiza Imana, yatangarije InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye 'Vugana nanjye' ari isengesho buri muntu wese akwiriye gusenga. Mu magambo ye yagize ati "Ni indirimbo y'isengesho buri muntu wese akwiye gusenga kuko hari igihe usanga abantu bakorera Imana mu kavuyo. 

Ati "Rero dusenze Imana ikatubwira icyo itwifuzaho mu muhamagaro ni bwo buri muntu yakorera Imana neza". Yakomeje agira ati "Muri ibi bihe rero bisa nk'aho bitoroshye ndetse no mu mibereho birakwiye ko tuvugana n'Imana tukamenya icyo itwifuzaho. Nifuza ko iri ryaba isengesho nasengana n'abantu bose bumva ururimi rw'ikinyarwanda aho baba bari hose".


REBA HANO INDIRIMBO 'VUGANA NANJYE' YA SAM MUVUNYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND