Kigali

Mu isura nshya APR FC yakoze imyitozo ya mbere yitegura shampiyona 2021-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/04/2021 14:53
0

Ikipe y’ingabo z’igihugu ‘APR FC’ yatangiye imyitozo yitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2021, igomba gukinwa mu matsinda mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka.



APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga isanzwe yitorezaho giherereye mu karere ka Rulindo, i Shyorongi. Imyitozo ya mbere yibanze mu kongerera ingufu abakinnyi bari bamaze igihe badakina, yayobowe n’umutoza mukuru Adil Erradi Mohamed ndetse n’umwungiriza we Pablo Morchón.

APR FC yatangiye imyitozo mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo shampiyona itangire, aho izakinwa mu buryo busha bw’amatsinda, dore ko izatangira tariki ya 01 Gicurasi 2021.

APR FC ifite igikombe cya Shampiyona iheruka, iyoboye itsinda A aho iri kumwe n’amakipe arimo As Muhanga, Gorilla FC na Bugesera FC.

Mutsinzi Ange Jimmy mu bakinnyi bakoze imyitozo ya mbere ya APR FC

Djabel Manishimwe na Nshuti Innocent bameze neza

Seif ukubutse mu ikipe y'igihugu yakoze imyitozo ya mbere ya APR FC

Manzi Thierry wari waragiriye ikibazo muri CHAN 2021 yagarutse mu kibuga ameze neza

Imyitozo ya mbere yayobowe n'umutoza mukuru Adil Mohamed





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND