RFL
Kigali

Ishimwe rya rutahizamu wa Arsenal wari wivuganwe na Malaria

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/04/2021 9:21
0


Rutahizamu ukomoka muri Gabon ukinira ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang yashimiye byimazeyo abaganga bamwitayeho mu bitaro aho yari arwariye Malaria yakuye muri Gabon ubwo yari yitabiriye imikino isoza amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN2022’.



Aubameyang yatsinze igitego muri 3 Gabon yatsinze DR Congo bikayihesha itike ya CAN 2022 mu mukino wabaye tariki 25 Werurwe 2021. Uyu mukinnyi yakiniye Arsenal umukino ubanza wa ¼ cya Europa League wabahuje na Slavia Prague tariki ya 08 Mata, gusa ntiyagaragaye mu mukino wa shampiyona ikipe ye yakinnye na Sheffield United ku cyumweru.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Aubameyang yatangaje ko yari amaze igihe ari mu bitaro arwaye malaria ariko yatangiye kumera neza. Yagize ati ”Nari maze iminsi mike ndi mu bitaro muri iki cyumweru". 

"Ubu ndumva meze neza, ndashimira cyane abaganga banyitayeho bakampima ndetse bakanamvura iyi virusi mu buryo bwihuse. Ntabwo nari meze neza mu byumweru bishize, gusa vuba ndagaruka meze neza kurusha ikindi gihe cyabayeho”.

N'ubwo batari bafite rutahizamu wabo bagenderaho, Aubameyang, Arsenal yakatishije itike ya ½ muri Europa League nyuma yo gutsinda Slavia Prague 3-0 mu mukino wo kwishyura wa ¼.



 Aubameyang na bagenzi be bo muri Gabon bishimira itike ya CAN 2022 babonye

Aubameyanga yatangaje ko ari koroherwa kandi agiye kugarukana imbaraga zidasanzwe mu kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND