RFL
Kigali

Neymar yaciye amazimwe ku bagereranya Klyan Mbappe na Messi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/04/2021 11:21
0


Rutahizamu w’umunya-Brazil ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Neymar da Silva Jr, yakuyeho urujijo ku bamaze iminsi bagereranya Klyan Mbappe bakinana ndetse na Lionel Messi bakinanye igihe kirekire muri FC Barcelona.



Nyuma y'uko Mbappe yigaragaje cyane muri Champions League y’uyu mwaka agafasha PSG gusezerera FC Barcelona muri 1/8 cya Champions League, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru batangiye kumugereranya na kapiteni wa Barcelona na Argentine, Lionel Messi, bavuga ko aba bakinnyi bari ku rwego rumwe.

Kuba yarakinanye n’aba bakinnyi bombi mu makipe atandukanye, Neymar abazi neza kurusha undi wese kuko azi neza intege nke zabo ndetse n’aho bafite imbaraga nyinshi mu kibuga, nyuma y’umukino PSG yari imaze gusezerera Bayern Munich muri ¼ cya Champions League, Neymar yasabwe n’itangazamakuru kugira icyo avuga ku bagereranya Mbappe na Messi, maze avuga ko n'ubwo Mbappe ntawushidikanya ko ari umukinnyi mwiza ku Isi ariko agifite urugendo rurerure kugira ngo agere ku rwego rwa Messi.

Yagize ati ”Ntabwo wabagereranya. Bombi bafite imikinire idandukanye. Messi ni umukinnyi mwiza nabonye ku Isi, Mbappe araharanira kuba umwe mu beza”.

Neymar yavuze ko mbere yatekerezaga ko gukinana na Mbappe bigoye kubera umuvuduko uyu mukinnyi agira, ariko igihe bamaranye bamaze kumenyerana ku buryo bakinana neza kandi bigatanga umusaruro.

Yagize ati ”Abakinnyi bakomeye bose bameze kimwe, iyo udacunze neza gukinana nabo birakugora.

“Klyan Mbappe ni umukinnyi wihuta cyane, mba ngomba ngucunga intambwe ze kandi nkamwitondera cyane buri gihe, gusa ni kimwe no ku bakinnyi barimo Andres Iniesta, Messi cyangwa Luis Suarez.

“Ibyishimo byose nagize muri PSG mbikesha Mbappe. Yanyigishije kwiga ubuzima bwo mu Bufaransa, ansobanurira byinshi ku mupira w’amaguru waho, mu by'ukuri mukesha byinshi”.

PSG yakatishije itike ya ½ cya UEFA Champions League nyuma yo gusezerera Bayern Munich, ikaba itegereje irokoka hagati ya Borussia Dortmund na Manchester City, bakazahura muri ½.

Neymar avuga ko n'ubwo Mbappe ari umukinnyi mwiza afite urugendo rurerure kugira ngo azagere ku rwego rwa Messi

Benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru bakomeje kugereranya Messi na Mbappe

Mbappe yagize uruhare rukomeye kugira ngo PSG isezerere Barcelona muri Champions League






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND