RFL
Kigali

Florentino Perez yongeye gutorerwa kuyobora Real Madrid muri manda ya Kane

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/04/2021 17:25
0


Umuherwe w’umunya-Espagne, Florentino Perez w’imyaka 74 y’amavuko, yongeye gutorerwa kuyobora ikipe ya Real Madrid muri manda y’imyaka ine izageza mu 2025.



Perez utari ufite uwo bahanganye ku mwanya wo kuyobora Real Madrid, yemejwe na Komite nk’umuyobozi w’iyi kipe y’ubukombe ku Isi mu myaka ine iri imbere.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021, ni bwo itangazo ryagiye ahagaragara rivuga ko Komite ya Real Madrid yemeje Florentino Perez Rodriguez nk’umuyobozi wa Real Madrid muri manda y’imyaka ine iri imbere izageza mu 2025.

Perez umaze imyaka 20 ayobora Real Madrid, yayifashije kugera kuri byinshi by’indashyikirwa ndetse no kubaka igitinyiro ku mugabane w’I Burayi ndetse no ku Isi hose, ubwo yaguraga abakinnyi bakomeye ku Isi bataziriwe ‘Galácticos’ barimo Zinedine Zidane, Ronaldo, Luís Figo, David Beckham na Fabio Cannavaro nyuma akaza no gusinyisha abarimo Kaka, Cristiano Ronaldo, Gareth Bale n’abandi ndetse akanasinyisha abatoza bakomeye barimo Jose Mourinho na Zidane umaze kubaka ubwami i Madrid.

Ku bwa Perez, Real Madrid yabaye ikipe ya mbere mu mateka ygukanye ibikombe bitatu bya UEFA Champions League yikurikiranya ndetse ikanegukana n’ibikombe by’Isi bitatu bikurikiranye.

Kugasubira inyuma mu bukungu bw’iyi kipe, ahubwo bwagiye buzamuka umunsi ku munsi biri mu bituma ubuyobozi bwa Perez budashidikanywaho muri Real Madrid ndetse binatuma ntawifuza impinduka mu buyobozi kuko usanga ariwe wiyamamaje kuri uyu mwanya.

KOMITE YEMEJWE IGIYE KUYOBORA REAL MADRID MU MYAKA INE IRI IMBERE:

Perezida: Florentino Perez Rodriguez

Aba visi-Perezida: Fernando Fernandez Tapias, Eduardo Fernandez de Blas na Pedro Lopez Jimenez

Umunyamabanga: Enrique Sanchez Gonzalez

Abanyamuryango: Santiago Aguado Garcia, Jeronimo Farre Muncharaz, Enrique Perez Rodriguez, Manuel Cerezo Velazquez, Jose Sanchez Bernal, Manuel Torres Gomez, Gumersindo Santamaria Gil, Raul Ronda Ortiz, Jose Manuel Otero Lastres, Nicolas Martin-Sanz Garcia, Jose Luis del Valle Perez, Catalina Minarro Brugarolas.

Perez yatorewe bwa mbere kuyobora Real Madrid muri manda ya mbere mu 2000, 2006 asimburwa na Ramón Calderón wayiyoboye imyaka ibiri, nawe wasimbuwe na Vicente Boluda wayoboye iyi kipe iminsi 125, wasimbuwe na Perez mu 2009 kugeza magingo aya, imyaka irakabakaba 12.

Perez yafashije Real Madrid kwisubiza ikuzo i Burayi

Perez ni inshuti y'abakinnyi n'abatoza cyane

Perez yatorewe kuyobora Real Madrid muri manda y'imyaka ine izageza mu 2025





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND