RFL
Kigali

#Kwibuka27: Twibuke dukomeze kwibukiranya igihango dufitanye-Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:7/04/2021 12:39
0


Madamu Jeannette Kagame yatanze ubutumwa bugaragaza ko abanyarwanda bakwiriye kwibuka bakomeza kwibukiranya igihango bafitanye cy'uko isano muzi ari ubunyarwanda.



Madamu Jeannette Kagame yanyujije ubu butumwa kuri Twitter kuri uyu munsi hatangirijwe ku mugaragaro kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa bwe yanditse agira ati ”Twibuke dukomeze kwibukiranya igihango dufitanye; ko isano-yacu ari ubunyarwanda, kandi ko tuzakomeza kubukomeraho tuburaga abadukomokaho, na bo bikomeze bityo!” Yasoreje ku butumwa butanga icyizere ahumuriza abatuye u rwa gasabo ati “Humura Rwanda!”.


Ubutumwa Madamu Jaennette Kagame yanyujije kuri Twitter y

Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mata 2021 yitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yari kumwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, bacana urumuri rw’icyizere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND