RFL
Kigali

Si ahantu ho kwizerwa! Thierry Henry yahishuye impamvu yavuye ku mbuga nkoranyambaga n’igihe azazisubiriraho

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/03/2021 17:57
0


Uwahoze ari rutahizamu wa Barcelona, Arsenal n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Thierry Henry, yatangaje impamvu nyamukuru yamukuye ku mbuga nkoranyambaga ndetse anagaragaza ibikwiye gukosorwa kugira ngo azongere azigarukeho, avuga ko atari ahantu ho kwizerwa kuko hadafite umutekano.



Thierry Henry avuga ko ku mbuga nkoranyambaga hatakiri ahantu ho kwizerwa ndetse ko nta n’umutekano hafite ku bakinnyi, kubera ko bakunda kuhahurira n’ihohoterwa mu butumwa butandukanye bohererezwa.

Nyuma yo kwitegereza ihohotera rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukinnyi wakiniye FC Barcelona na Arsenal, yafashe umwanzuro wo gukuraho konte ze zose yakoreshaga avuga ko azazigarura mu gihe hazaba harabaye ahantu hatekanye.

Mu kiganiro na Good Morning Britain, Henry yagize ati”Mu bihe bishize ntibyavugwaga, Abakinnyi barahohoterwa cyane.

“Natekereje ko Atari ahantu ho kwizerwa, hadatekanye.

“Abantu barahohoterwa, gusa niba warabonye ubutumwa natanze, navuze ku kwibasirwa no gutotezwa bishobora gutera ihungabana ryo mu mutwe.

“Benshi bariyahura kubera iki kibazo. Biragoye guhita dukuraho buri kimwe cyose, ariko se hashobora kuba ahantu hatekanye?

“Turabizi ko benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga nk’intwaro, kubera ko bihisha inyuma ya konte za baringa.

“Hashobora kuba ahantu ho kwizerwa kandi hatekanye? Mu gihe hazaba ahantu ho kwizerwa nibwo nzagaruka ku mbuga nkoranyambaga”.

Ku wa Gatanu tariki ya 26 Weurwe 2021, Thierry nibwo yatangaje umwanzuro wo kuva burundu ku mbuga nkoranyambaga aho yavuze ko ababishinzwe bakwiye gufata imyanzuro ikakaye mu kurwanya abazifashisha batesha agaciro abandi. Ni nyuma y'uko muri iyi minsi abakinnyi barimo Marcus Rahford, Raheem Stering na Tyrons Mings bagaragaje kutishimira ivangura rishingiye ku ruhu bakorerwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati ”Kuva ejo nzivana ku gukoresha imbuga nkoranyambaga kugeza igihe ababifitiye ububasha bazashyiraho amabwiriza azigenga nk'uko babikora mu gihe hari uwakoze ibyo batemera mu mabwiriza yabo. Ivangura rishingiye ku ruhu, gukobana n’ihohoterwa ryo mu mutwe si ibyo kwihanganirwa no kwirengagizwa, umuntu akora urukuta rwo kwandagarizaho abandi akabikora rimwe kabiri bigafatwa nk'ibisanzwe. Njye rero mu gihe bitarashyirwa ku murongo sinzongera gukoresha imbuga nkoranyambaga”.

Thierry Henry yavuze ko azagaruka ku mbuga nkoranyambaga harabaye ahantu ho kwizerwa

Thierry yakiniye FC Barcelona igihe kirekire

Thierry yubatse amateka akomeye muri Arsenal





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND