Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, ibihumbi by’abaturage ba Argentine biraye mu mihanda y’umujyi wa Buenos Aires ahari ikibumbano cya nyakwigendera Diego Armando Maradona ufite amateka akomeye mu mupira w’amaguru, basaba ubutabera ku rupfu rwe kuko bemeza ko yishwe ku bushake.
Maradona yatabarutse mu Ugushyingo 2020 afite imyaka 60, azize indwara y’umutima yari amaranye igihe kirekire. Mu bigaragambyaga harimo n’umukobwa wa Maradona, ndetse n’abandi bantu batandukanye barimo n’abafana be bari bambaye umwenda wanditseho nimero 10, abandi bishushanyijeho tattoo, barasaba ubutabera ku rupfu rwe kuko bahamya ko yishwe.
Ku mbuga nkoranyambaga, abateguye iki gikorwa cy’imyigaragambyo banditse amagambo agira ati “Ntabwo yapfuye, yarishwe. Ubutabera kuri Diego, buri wese wagize uruhare mu rupfu rwe abiryozwe”.
Umunyamakuru wa Al Jazeera, Teresa Bo, wari i Buenos Aires ubwo iyi myigaragambyo yabaga, yatangaje ko abaturage bafunze umuhanda ndetse habaho gukozanyaho n’abapolisi ubwo haterwaga ibyuka mu kirere mu kubatatanya.
Maradona ufatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose muri ruhago, Abanya-Argentine bazirikana ibikorwa bidasanzwe yabakoreye ari nayo mpamvu bamwubakiye ikibumbano kibumbatiye amateka azahererekanwa n’ibisekuruza, kivuga ubutwari uyu mugabo watabarutse ku wa 25 Ugushyingo 2020.
Ku wa mbere tariki ya 08 Werurwe 2021, nibwo akanama k’abaganga gashinzwe gusuzuma icyateye urupfu rwa Maradona kahuye, gusa ntikaratangaza ibyavuyemo.
Abaganga bari bashinzwe kuvura Maradona, barimo Leopoldo Luque, Agustina Cosachov na Carlos Diaz baracyakorwaho iperereza kugira uruhare rwaba ruziguye cyangwa rutaziguye mu rupfu rwa Maradona.
Maradona yafashije Argentina kwegukana igikombe cy'Isi mu 1986, anakora amateka akomeye muri Napoli yo mu Butaliyani yakiniye igihe kirekire.
Abanya-Argentine barasaba ubutabera uwagize uruhare mu rupfu rwa Maradona akabiryozwa
Abaturage bigaragambirije hafi y'ikibumbano cya Maradona
Bamwe bishyizeho tattoo za Maradona ku mubiri
Abaturage bemeza ko intwari yabo yishwe
Maradona yafashije Argentine kwegukana igikombe cy'Isi mu 1986
TANGA IGITECYEREZO