RFL
Kigali

Eliazar Ndayisabye yakoze ubukwe yafatiyemo amashusho y’indirimbo ye nshya-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2021 11:59
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Eliazar Ndayisabye yakoze ubukwe n’umukunzi we Niyikiza Rita Marie Gloria bamaze imyaka itatu bakundana, ari nako afata amashusho y’indirimbo ye nshya yitegura gusohora mu minsi iri imbere.



Eliazar na Niyikiza basezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda tariki 06 Werurwe 2021 mu muhango wabereye mu Murenge wa Gitega mu Mujyi wa Kigali, nyuma bajya gusezerana imbere y’Imana mu muhango wabereye muri Paroisse Regina Pacis Remera.

Mbere y’uko uyu muhanzi akora ubukwe, yari yasohoye amajwi y’indirimbo ye nshya yise “Bahe umugisha wawe.” Ni imwe mu ndirimbo avuga ko yitondeye kandi ko nayo atangira kuyifatira amashusho mu minsi iri imbere.

Uyu muhanzi kandi yakoze ubukwe n’umukunzi we ari nako afata amashusho y’indirimbo ye yise “Tugutuye aba bageni” agomba gusohora mu minsi iri imbere.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "BAHE UMUGISHA" YA ELIAZAR

Yabwiye INYARWANDA ko yakunze Niyikiza kuko ashyira mu gaciro kandi akaba yariyemeje ‘kumpa urukundo ruzira uburyarya, rumwe rutita kuri munyangire’.

Eliazar yavuze ko urukundo rwe na Niyikiza rwimakaje indangagaciro zo kubaka umubano ushingiye ku bukirisitu, ubumuntu no kugira umutima.

Yavuze ko Rita ari ‘Umukristu, akunda kuririmbira Imana. Ni umuntu ushyira mu gaciro kandi ukunda igikwiye gukundwa koko!’

Uyu muhanzi umaze gusohora indirimbo zitandukanye, avuga ko yishimiye ko Niyikiza ‘yakiriye ubusabe bwanjye akambwira ‘Yego’ kandi tukaba tugiye gukorana urugendo rw’ubuzima’.

Eliazard aherutse gushinga Korali yitwa ‘Chorale Mater Dei’ kugira ngo arusheho kwamamaza ingoma y’Imana mu ndirimbo afatanyije n’abavandimwe.

Iyi korali ifite intego zo kwamamaza Nyagasani mu ndirimbo zimusingiza; gufasha abakristu mu Missa Ntagatifu n'andi makoraniro y'abakristu, kwiyambaza Umubyeyi Bikiramariya Nyina w'Imana ‘twiragije’.

Umuhanzi Eliazar yaherukaga gusohora indirimbo yo kunamira Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana


Eliazar Ndayisabye yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we Niyikiza Rita Marie Gloria


Eliazar na Niyikiza basezeraniye mu Murenge wa Gitega mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandatu

Bahamije isezerano ryabo imbere y'Imana mu muhango wabereye muri Paroisse Regina Pacis Remera

Padiri Jean Bosco Ntagungira wasezeranyije umuhanzi Eliazar Ndayisabye n'umukunzi we bamaranye imyaka itatu

Abageni batanze ituro muri Paroisse Regina Pacis Remera yo mu Mujyi wa Kigali

Bafatiye amafoto muri Centre Christus Remera, aho Eliazar yafatiye amashusho y'indirimbo ye "Tugutuye aba bageni"

Abanyamuziki Gatolika barimo Ngoboka Cyriaque, Ruzigamanzi Robert na Epiphane bari bitabiriye ubukwe bwa Eliazar n'umukunzi we

Eliazar n'umukunzi we bemeranyije kubana nk'umugabo n'umugore byemewe n'amategeko n'Imana

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "BAHE UMUGISHA" Y'UMUHANZI ELIAZAR NDAYISABYE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND