Urukundo rugira ayarwo, urukundo ni impumyi, aho ruciye ntihaca urwango. Safi Teck yahuye n’aya magambo ubwo yakundanaga n’umukecuru mukuru bagakundana ndetse bikagera no ku rwego rwo kubana. Aba bombi barwanye intambara itoroshye hagati yabo n’ibitekerezo by’abantu batari bashyigikiye urukundo rwabo.
Nyiranzabonimpa Leocadia ni umukecuru ufite imyaka 64 y’amavuko irenga. Uyu mukecuru wakundaga cyane Safi Teck, nyuma byaje guhinduka ubwo ibitekerezo by’abantu batandukanye byatambukaga hagati yabo abenshi bavuga ko ari amahano, abandi bati ”Safi akwiriye kurekera aho”.
Mu kiganiro n’umuhungu w’uyu
mukecuru witwa Ahobantegeye Theogene, yavuze ko atigeze amenya amakuru y’urukundo
rwabo na mbere hose, kugeza ubwo ngo Safi yatangiye gutegura igikorwa cyo gusaba
bakamubwira ko nta nzoga yatanze. Uyu musore yavuze ko umubyeyi we yahoraga
yishimye akimara kumenyana na Safi, dore ko ngo yahoraga yishimye agahora
anambaye neza.
Yagize ati: “Njye ntabwo nigeze menya uburyo bakundanye kuko Safi
nari nsanzwe mubona akora amatelefoni, ubwo rero naje kubyibonera imbonankubone ubwo bazaga gufata irembo. Icyo gihe ubwo Safi yazaga gufata irembo
twamubwiye ko atarazana inzoga, gusa barakundana kandi umubyeyi wanjye muri
iyo minsi yari yishimye cyane, akambara neza mbese ukabona ko yishimye".
Safi Teck n'umukunzi we Leocadia umurusha imyaka 40 irenga
Uyu musore yakomeje agira ati ”Umubyeyi wanjye sinamuhagarika, ibikundanye birajyana urumva ntabwo wamuhagarika. Abo mu muryango wacu ntabwo babangiye umubano wabo, ahubwo icyo twe twibajije niba koko Safi afite gahunda cyangwa niba ashaka gutesha umutwe umubyeyi wacu, ariko ubundi twe ntacyo byadutwaye keretse bo babyihitiyemo”.
Safi Teck arashyigikwe, ese azisubira ho ku cyemezo yari yafashe ?
Umukazana wa Leocadia we yashimangiye ko nta mpamvu yo gutangira Safi Teck n’umukunzi we. Ku rundi ruhande umusaza wahoze akundana Leocadia mu rwenya rwinshi, yavuze ko Safi yamujyaniye umugore yakunze imyaka 60 yose gusa ngo nta mpamvu yo kutamushyigikira kugeza ageze kuntego ze, kuko ngo kuri we byararangiye.
Mu kiganiro INYARWANDA TV twagiranye na Safi Teck, yahamije ko
ari kubigenza gake, bitewe n’ibitekerezo yahawe n’inshuti n’abavandimwe nubwo
ashyigikiwe n’umuryango w’umukecuru nyamara uwe ngo ntabwo ubyumva kugeza n’ubwo
yakubiswe.
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABATURANYI N'UMURYANGO WA MUKECURU UKUNDANA NA SAFI TECK
TANGA IGITECYEREZO