RFL
Kigali

Babareke bikundanire! Safi Teck ashyigikiwe cyane n’abaturanyi n'umuryango w’umukunzi we w’imyaka 64-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:2/03/2021 14:25
0


Urukundo rugira ayarwo, urukundo ni impumyi, aho ruciye ntihaca urwango. Safi Teck yahuye n’aya magambo ubwo yakundanaga n’umukecuru mukuru bagakundana ndetse bikagera no ku rwego rwo kubana. Aba bombi barwanye intambara itoroshye hagati yabo n’ibitekerezo by’abantu batari bashyigikiye urukundo rwabo.



Nyiranzabonimpa Leocadia ni umukecuru ufite imyaka 64 y’amavuko irenga. Uyu mukecuru wakundaga cyane Safi Teck, nyuma byaje guhinduka ubwo ibitekerezo by’abantu batandukanye byatambukaga hagati yabo abenshi bavuga ko ari amahano, abandi bati ”Safi akwiriye kurekera aho”.

Mu kiganiro n’umuhungu w’uyu mukecuru witwa Ahobantegeye Theogene, yavuze ko atigeze amenya amakuru y’urukundo rwabo na mbere hose, kugeza ubwo ngo Safi yatangiye gutegura igikorwa cyo gusaba bakamubwira ko nta nzoga yatanze. Uyu musore yavuze ko umubyeyi we yahoraga yishimye akimara kumenyana na Safi, dore ko ngo yahoraga yishimye agahora anambaye neza.


Yagize ati: “Njye ntabwo nigeze menya uburyo bakundanye kuko Safi nari nsanzwe mubona akora amatelefoni, ubwo rero naje kubyibonera imbonankubone ubwo bazaga gufata irembo. Icyo gihe ubwo Safi yazaga gufata irembo twamubwiye ko atarazana inzoga, gusa barakundana kandi umubyeyi wanjye muri iyo minsi yari yishimye cyane, akambara neza mbese ukabona ko yishimye".


Safi Teck n'umukunzi we Leocadia umurusha imyaka 40 irenga

Rubavu: Safi Teck wendaga kurongora umukecuru umurusha imyaka 40 yahishuye ko yakubiswe inkoni nyinshi ahita yumvira inama yahawe-VIDEO

Uyu musore yakomeje agira ati ”Umubyeyi wanjye sinamuhagarika, ibikundanye birajyana urumva ntabwo wamuhagarika. Abo mu muryango wacu ntabwo babangiye umubano wabo, ahubwo icyo twe twibajije niba koko Safi afite gahunda cyangwa niba ashaka gutesha umutwe umubyeyi wacu, ariko ubundi twe ntacyo byadutwaye keretse bo babyihitiyemo”.


Safi Teck arashyigikwe, ese azisubira ho ku cyemezo yari yafashe ?

Mama "Urajya kurongora umuntu unduta"/Nti waroba umucyecuru w'imyaka 67 ukurusha 40/Ubukwe bwaraphuye

Umukazana wa Leocadia we yashimangiye ko nta mpamvu yo gutangira Safi Teck n’umukunzi we. Ku rundi ruhande umusaza wahoze akundana Leocadia mu rwenya rwinshi, yavuze ko Safi yamujyaniye umugore yakunze imyaka 60 yose gusa ngo nta mpamvu yo kutamushyigikira kugeza ageze kuntego ze, kuko ngo kuri we byararangiye.

Mu kiganiro INYARWANDA TV twagiranye na Safi Teck, yahamije ko ari kubigenza gake, bitewe n’ibitekerezo yahawe n’inshuti n’abavandimwe nubwo ashyigikiwe n’umuryango w’umukecuru nyamara uwe ngo ntabwo ubyumva kugeza n’ubwo yakubiswe.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABATURANYI N'UMURYANGO WA MUKECURU UKUNDANA NA SAFI TECK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND