RFL
Kigali

Tiger Woods yarusimbutse mu mpanuka ikomeye y'imodoka - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/02/2021 10:31
0


Umunyabigwi mu mukino wa Golf ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Tiger Woods, yarokotse urupfu mu mpanuka ikomeye y'imodoka yabereye muri Leta ya Los Angeles, ahanini yatewe n'umuvuduko mwinshi yagenderagaho.



Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021, ikaba yasize uyu mukinnyi yangiritse ku kuguru kw'iburyo ndetse akaba yahise ajyanwa mu bitaro, imodoka yari atwaye nayo ikaba yangiritse bikomeye.

Tiger Woods yatabawe n'abashinzwe kuzimya inkongi y'umuriro ndetse n'abashinzwe gutanga ubutabazi bw'ibanze, kubera ko atari kwikura mu modoka yari yamaze kugwa mu gihuru.

Agikurwa mu modoka yakoreyemo impanuka, ntabwo Woods yabashaga guhagarara kubera ko ukuguru kw'iburyo kwari kwangiritse bikomeye, yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya, kugira ngo yitabweho.

Uyu mukinnyi w'imyaka 45 wegukanye amarushanwa 15 akomeye mu mukino wa Golf ku Isi, yahise abagwa ukuguru kw'iburyo kwari kwangiritse ndetse yizeye ko mu minsi iri imbere azaba yorohewe.

Umuyobozi w'umujyi wa Los Angeles, Alex Villanuev, yatangaje ko icyateye iyi mpanuka ari umuvuduko udasanzwe uyu mukinnyi yagenderagaho, kandi mu gace yari arimo harimo amakoni menshi, kandi ngo si ubwa mbere habera impanuka kuko zisanzwe zihabera nyinshi ku bantu batahazi.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye barimo n'uwahoze ari Perezida wa Amerika, Barack Obama bihanganishije uyu mukinnyi n'umuryango we ku mpanuka ikomeye yagize.

Mu bandi bihanganishije Woods n'umuryango we, harimo umukinnyi wa Tennis Serena Williams, umukinnyi wa Basketball Stephen Curry ndetse n'umuririmbyi Mariah Carey.

Si ubwa mbere Tiger Woods arokoka impanuka y'imodoka kuko mu 2009, mu mujyi wa Florida yahakoreye impanuka ikomeye ariko ntiyagira icyo imutwara.

Tiger yasoje umwaka wa 2019 ari ku mwanya wa gatandatu ku Isi muri Golf, gusa ubu ari ku mwanya wa 50.

Impuzamashyirahamwe y'umukino wa Golf ku Isi, yatangaje ko yifatanyije na Tiger Woods n'umuryango we, ndetse yemera ko izita cyane kuri uyu mukinnyi ubwo azaba yagarutse mu kibuga.

Iyi mpanuka ishobora kuzagira ingaruka zitari nziza kuri uyu mukinnyi, zirimo no kuva mu marushanwa atandukanye yagombaga kwitabira.

Tiger yarokotse impanuka ikomeye y'imodoka

Imodoka ya Tiger yangiritse bikomeye

Kubera umuvuduko mwinshi, imodoka yataye umuhanda ijya mu gihuru

Aka gace ko muri Los Angeles gakunda kuberamo impanuka nyinshi.

Tiger ni umwe mu bakinnyi bakomeye kandi bakunzwe cyane muri Golf

Tiger yizeye kugaruka mu kibuga mu gihe cya vuba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND