RFL
Kigali

Afro Basket 2021: Mu ndege yatanzwe na Perezida Kagame Ikipe y’igihugu ya Basketball yerekeje muri Tunisia mu rugamba rutoroshye -AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/02/2021 11:50
0


Mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu, abakinnyi 16 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball, berekeje i Monastir muri Tunisia mu marushanwa ya Afro-Basket azatangira tariki 17/02/2021, aho isabwa kwikuraho igisuzuguriro yagize mu ijonjora rya mbere.



Iri tsinda rigizwe n’abantu 31 barimo abakinnyi 16 n’abandi 9 bagize itsinda ry’abatoza bahagurutse Saa tatu za z'igitondo n’indege yihariye ya Rwandair yatanzwe na Perezida Kagame itari bugire ahandi ica, ikaza kugera muri Tunisia ikoze urugendo rw’amasaha atandatu.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe imikino itatu yose y'ijonjora rya mbere ryabereye muri Kigali Arena mu mpera z'umwaka ushize, iri mu itsinda D aho iri kumwe na Nigeria, Sudani y’Amajyepfo ndetse na Mali.

Umukino wa mbere bazawukina tariki 17/02 na Mali, tariki 18-02-2021 bazakahura na Nigeria, naho tariki 19/02/2021 bakazasoreza kuri Sudani y’Amajyepfo.

Abakinnyi 16 b’ikipe y’igihugu berekeje muri Tunisia:

Gasana Sano, Ndoli Jean Paul RP-IPRC Kigali, Mpoyo Axel Olenga, Habimana Ntore (Laurrier University), Ndizeye Ndayisaba Dieudonne (Patriots), Ntwari Marius Tresor (APR BBC), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC), Niyonkuru Pascal (APR BBC), Kaje Elie (REG BBC), Shyaka Olivier (REG), Sagamba Sedar (Patriots), Hagumintwari Steven (Patriots), Kabange Kami (REG BBC), Bugingo Kabare Hubert (RP IPRC Huye), Herbert Wilson Kenneth Gasana (Patriots).

Mbere yo guhaguruka abakinnyi b'ikipe y'igihugu bahawe impanuro na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa

Abakinnyi bashyikirijwe idarapo ry'igihugu

Umutoza Muinuka Henry afite icyizere cyo kwitwara neza muri Tunisia

Abakinnyi bagiye muri Tunisia mu ndege yihariye yatanzwe na Perezida Kagame 

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND