Intwari ni umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.
Inyandiko InyaRwanda.com dukesha urubuga rw'Urwego rw'Intwari z'igihugu, imidari n'impeta by'ishimwe (CHENO), haragaramo impamvu nyamukuru yo kuzirikana Intwari z'u Rwanda, amateka ndetse n'ibigwi by'Intwari z'igihugu cy'u Rwanda. Twabateguriye iyi nkuru mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 01 Gashyantare 2021, u Rwanda ruri kwizihiza ku nshuro ya 27 Umunsi Mukuru w'Intwari z'iki gihugu.
CHENO iti "Kuzirikana Intwari z’u Rwanda ni inshingano zacu kuko tugomba gushima Abanyarwanda n’abanyamahanga bagaragaje ibikorwa n’ibitekerezo bifitiye u Rwanda akamaro; Kuzirikana Intwari z’Igihugu bituma Abanyarwanda bakomeza umuco wo gukunda Igihugu cyabo, kunga ubumwe, kubana neza no guharanira icyateza Igihugu imbere;
Kuzirikana Intwari z’u Rwanda ni uburyo bwo gushimangira ibyiza byagezweho mu mibereho n’imibanire myiza by’Abanyarwanda, hashyirwa imbere ibyubaka umuryango wacu nk’Abenegihugu, abanyafurika n’abatuye isi muri rusange;
Iyo tuzirikana Intwari, dushima abana b’u Rwanda bitanze bahanga u Rwanda, abarwubatse, abarubohoye ingoyi y’ubukoroni n’iy’ubutegetsi bubi, ndetse n’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994. Tuzirikana kandi abakoze ibindi bikorwa by’ubutwari nk’abakomeye ku bunyarwanda n’abarwanyije akarengane ako ari ko kose".
UMVA HANO 'DUHARANIRE KUBA INTWARI' YA DANNY VUMBI
Ibyiciro by'Intwari z'u Rwanda:
Ibyiciro by'Intwari z'u Rwanda ni bitatu, ibyo akaba ari; Imanzi, Imena n'Ingenzi. Icyicio cy'Imanzi ni cyo cyonyine kitarashyirwamo Intwari.
ICYICIRO CYA 1: IMANZI
Ni Intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje muri iki kiciro cy’Intwari z’ u Rwanda hashyirwamo intwari itakiriho; dusangamo:
1. Umusirikare Utazwi Izina:
Ingabo ihagarariye izindi ngabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby’ubu n' ibizaza.
2. Major General Fred Gisa RWIGEMA:
Yaranzwe n’ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga Ingabo za FPR Inkotanyi k’urugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990 nyuma akarugwaho. Yagiriye akamaro n’abandi benshi Kuko yarwanye intambara aharanira guca ubuhunzi haba mu Banyarwanda no banyamahanga no guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Yabereye abantu bose urugero rwiza rw’ubwitange bashobora gukurikiza.
Yavukiye i Mukiranze mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 10 Mata 1957. Ni mwene Anastasi Kimonyo na Gatarina Mukandilima. Yashakanye na Jeannette Urujeni, basezerana ku wa 20 Kamena 1987. Babyaranye abana babiri, ari bo Gisa Junior na Gisa Teta. Yatabarutse ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara yo kubohora u Rwanda.
Ni intwari iri mu cyiciro cy’Imanzi yagaragaje umutima wa kigabo mu rwego ruhebuje mu mibereho ye yose. Ntiyatinye kurwanya ibibi atitaye ku ngaruka byamubyarira, yari azi ubukana bw’intambara nyamara ntiyatinye kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, ubutwari bwe bwamugize icyamamare ashimwa kandi akundwa nk’intwari y’u Rwanda ndetse ni intwari Nyafrika kubera urugamba yarwanye rwo kubohora Mozambique na Uganda.
ICYICIRO CYA 2: INTWARI Z'IMENA
MUTARA III RUDAHIGWA
Yababaye umwami w'u Rwanda (1931-1959) yagaragaje ibikorwa by’urukundo mu banyarwanda ashyiraho ikigega cyo kurihira amashuri abana b'abanyarwanda. Yakuyeho ubuhake abusimbuza akazi. Yagabiye abakene. Yahirimbaniye ubwigenge.
Yavukiye i Nyanza, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo muri Werurwe 1911. Ni umwana w’Umwami Yuhi wa IV Musinga na Nyiramavugo Kankazi Redegonde. Mutara III yimitswe ku ngoma na Guverineri Voisin abifashijwemo na Musenyeri Classe ku wa 16 Ugushyingo 1931, Se Musinga amaze gukurwa ku ngoma kuwa 12 Ugushyingo 1931.
Kuwa 15 Ukwakira 1933, yashakanye na Nyiramakomali, batana mu bya 1940, nyuma ku wa 18 Mutarama 1942 ashakana na Rosaliya Gicanda, ntiyabyaranye na bo. Ku wa 17 Ukwakira 1943, yabatijwe na Musenyeri Léon Classe, yitwa Charles Léon Pierre, abyarwa mu batisimu na Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda-Urundi, Bwana Pierre Ryckmans, abatiranwa na nyina, umugabekazi Nyiramavugo Kankazi wiswe Radegonde.
Kuva muri 1929, aho yagizwe umutware wa Nduga na Marangara, kugeza muri za 1950, Mutara wa III Rudahingwa yakoze politike yo kumvikana na Kiliziya Gatolika na Leta Mbiligi, kugeza n’aho atuye Kirisitu Umwami ingoma z’u Rwanda i Nyanza ku munsi wa Kirisitu Umwami ku wa 27 Ukwakira 1946.
Hagati ya 1950 na 1959, aho yatangiye aguye i Bujumbura mu buryo butunguranye ku wa 25 Nyakanga. Umwami Mutara wa III Rudahigwa yaharaniye guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda n’ubwigenge bw’u Rwanda. Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera, abigaragariza mu Rukiko rw’Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage cyane cyane abato bato.
Rudahigwa yitaye cyane ku bujijuke bw’Abanyarwanda, ashinga Fonds Mutara, asaba Abayezuwiti gushinga Koleji i Gatagara, bayijyana i Bujumbura iba Collège International du Saint Esprit, ashinga Ishuri ry’Abayisilamu ku Ntwari ry’i Nyamirambo, ashinga amashuri adashingiye ku madini, ashinga Ishuri ry’Abenemutara ry’i Kanyanza anohereza Abanyarwanda ba mbere kwiga i Burayi.
Mutara wa III yatangiye impinduramatwara muri politike, akuraho inkuke zakamirwaga Umwami yishakira ize bwite, akuraho imirimo y’agahato yitwaga akazi, akuraho ubuhake abagaragu bagabana na bashebuja, ashaka gukuraho igitabo cy’umusoro cyanditsemo amoko, Ababiligi barabyanga, yanga "kwica Gitera ashaka gukuraho ikibimutera". Rudahigwa yahirimbaniye ubumwe n’ubwigenge by’Abanyarwanda ku buryo Abanyarwanda batekereza ko ari byo yazize nka ba Lumumba na Rwagasore.
RWAGASANA Michel
Yabaye umunyamabanga w'Inama nkuru y'Igihugu cy'u Rwanda n'Umunyabanga w'Umwami Mutara III Rudahigwa,Yabaye umukozi wa Leta Mbiligi muri Teritwari ya Ruanda-Urundi mu Biro bishinzwe abakozi kavukire i Bujumbura. Yagaragaje ubumuntu mu mibereho ye , agaragaza umutima wo gukunda abantu no kurwanya Politike y’amacakubiri bituma ahara byose kugeza k'ubuzima bwe ,yanze gukoresha ububasha yahawe ku nyungu ze bwite. ahubwo aharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yavukiye i Gitisi na Nyamagana mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo mu w’1927. Mu wa 1956, yashakanye na Suzana Nzayire, babyarana abana batatu. Hagati ya 1945 na 1950 yize muri Groupe Scolaire ya Astrida bitaga shariti, ahakura impamyabumenyi mu by’ubutegetsi (Diplôme d’Assistant Administratif).
Michel Rwagasana yakoze imirimo inyuranye yose yerekana ko yagirirwaga icyizere kubera ubunyangamugayo n’umwete bye. Yabaye umukozi wa Leta Mbirigi i Bujumbura, yabaye umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Igihugu kuva yajyaho muri 1954 yabaye umunyamabanga wihariye w’Umwami Mutara wa III Rudahigwa.
Kubera guharanira ubumwe, ubwigenge bw’u Rwanda no kurwanya amacakubiri, yabaye umunyamabanga wa mbere wa UNAR ajya mu ntumwa z’u Rwanda zaruhagariraga mu bindi bihugu no muri Loni. Michel Rwagasana yatanze urugero ruhebuje rwo gushyira imbere inyungu z’igihugu aho kwita ku ze bwite kuko aba yaremeye politike y’irondakoko agahabwa umwanya ukomeye mu Rwanda rwari rutegetswe na mwene Se wabo Gerigori Kayibanda nka Perezida wa Repubulika.
Madam Agathe UWIRINGIYIMANA
Yabaye Minisitiri w'Intebe (Nyakanga 1993-mata 1994).yagize umutima wa kigabo ari Minisitiri w'Amashuri Abanza n'Ayisumbuye. Yahangaye gukuraho akarengane mu mashuri mu gihe abashinze icyo bita iringaniza bari bagitegeka igihugu. Yarwanije ishyirwa mu bikorwa rya Jenocide yakoreye Abatutsi ndetse aza kwicwa azira ibitekerezo bye.
Yavukiye i Gikore mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 23 Kamena 1953. Ni mwene Ntibashirakandi Yuvenali na Nyirantibangwa Saverina. Yashakanye na Barahira Ignace mu wa 1976, babyarana abana batanu. Yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore kuva kuwa 17 Nyakaganga 1993 kugeza kuwa 7 Mata 1994 mu gihe cya Jenoside yishwe n’abari ingabo z’igihugu.
Uwilingiyimana Agathe yagize umutima wa kigabo arwanya akarengane k’iringaniza mu gihe yari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu butegetsi bw’irondakarere n’irondakoko bwa Habyarimana. Yongeye kugaragaza ubwitange bwe buhebuje mu gihe cya Jenoside akomeza iy’ubuyobozi agerageza kugarura ituze mu gihugu cyari kigabijwe n’abicanyi. Nta washidikanya ko ari umwe mu bagore b’Abanyarwanda baharaniye uburenganzira bw’Umunyarwandakazi.
NIYITEGEKA Felicite
Yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha, kurera, gucunga umutungo, no gufasha abatishoboye. Mu mwaka wa 1994 Jenocide yakorewe Abatutsi yamusanze ku Gisenyi aho yiciwe azira ko yarwanye ku Batutsi bihishe mu kigo ashinzwe kuyobora cya Centre Saint Pierre.
Yavukiye i Vumbi mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo mu wa 1934. Ni mwene Sekabwa Simoni na Nyirampabuka Angelina. Yishwe ku wa 21 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside kubera ko yanze kwitandukanya n’abo yari yahaye ubuhungiro hamwe na bagenzi be bari muri Centre Saint Pierre ku Gisenyi. Musaza we Colonel Nzungize yari yamutumyeho ngo asezerere izo mpunzi maze ave muri icyo Kigo agisigemo ba nyagupfa.
Ni byo yanze mu ibaruwa yuzuye urukundo n’ubutwari yandikiye uwo musaze we. Mu mibereho ye, Niyitegeka Félicité yerekanye bwa butwari bwa buri munsi mu mirimo umuntu aba ashinzwe, haba mu byerekeye kwigisha no kurera, mu gucunga umutungo w’ibigo yakozemo, haba mu kuyobora abinjiraga mu muryango w’abafasha b’ubutumwa no gufasha abatishoboye.
ABANYESHURI B'I NYANGE BATEWE N'ABACENGENZI BANGA KWITANDUKANYA tariki ya 18/03/1997 MU IJORO
Iri shuri ryisumbuye riherereye mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Ngororero ahari mu ntara ya kibuye. Mu mwaka wa1997 ubwo mu Rwanda hari umutekano muke, abacengezi bateye iri shuri binjira mu mwaka wa 5 n'uwa 6. Ubwo abo banyeshuri baterwaga n'abacengenzi, bakinjira bahise bababaza bati: Muratuzi?, barongera baravuga bati :Mwatwirukanye mu Rwanda duhungira muri Zaïre mudusangayo none “vous allez me voir”. Basabye aba banyeshuri kwitandukanya. bavuga bati: “Abahutu bajye ukwabo n'Abatutsi ukwabo” .
Abanyeshuri basubiza bavuga bati: “twese turi Abanyarwanda”. Nibwo abacengezi batangiye kubarasa. Bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka. Aba banyeshuri bavuga ko ubuyobozi bwahoraga bubashishikariza kubana mu mahoro.Abanyeshuri barokotse igitero cy’abacengenzi bahamya ko bakundaga gusenga kandi abayobozi bakababa hafi. Aya mafoto agaragaza abanyeshuri bishwe mu gitero, n’umwe wapfuye nyuma azize ingaruka z’Igitero; ariko 40 barokotse icyo gitero nabo ni Intwari z’Igihugu, mu cyiciro cy’Imena.
ICYICIRO CYA 3: INGENZI
Iciciro cya 3 cy'Intwari z'u Rwanda ni Ingenzi, ikaba intwari iyinga Imena ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro gakomeye n’urugero ruhanitse. Muri iki kiciro nta ntwari irashyirwamo.
Icyakora nk'uko bitangazwa na CHENO, hari ubushakashatsi bwakozwe bushobora kuzagaragaza undi mubare w'abandi bantu bazashyirwa mu byiciro bitandukanye by'intwari z' u Rwanda cyangwa bakaba bahabwa impeta z'ishimwe.
Menya ibintu 10 biranga Intwari z'igihugu nk'uko byatangajwe mu bihe bishize na Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo
1. Kugira umutima wa kigabo- Kugira umutima udatinya gushyigikira icyiza,kugaragaza ikibi no guhangara kukirwanya kandi uzi neza ingaruka mbi byagukururira.
2. Gukunda igihugu- Gushyira imbere ubusugire n’iterambere by’igihugu hamwe n’ubumwe bw’abanyarwanda.
3. Kugira ubwitange- Kwigomwa inyungu zawe bwite uharanira inyungu rusange byaba ngombwa ugahara ubuzima bwawe.
4 Kugira ubushishozi- Kugaragaza ubushobozi bwo kureba kure n’ubwo kumenya ukuri kutagaragarira buri wese.
5. Guhanga- Kurema by’umwimerere igiteza imbere igihugu mu ngeri zinyuranye nko muri politike, mu buyobozi, mu muco, mu bukungu no mu mibanire.
6. Kugira ubwamamare mu butwari- Kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari bizwi kandi bishimwa na benshi.
7. Kuba intangarugero- Kurangwa n’ibikorwa bihebuje bibera abandi urugero rwiza.
8. Kuba umunyakuri- Kurangwa n’ukuri kandi ukaguharanira ntutinye no kuba wakuzira.
9. Kugira ubupfura- Kugira umuco mu myifatire, mu mibanire no mu mikorere.
10. Kugira ubumuntu- Kurangwa n’umutima ukunda abantu ku buryo buhebuje aho kubarutisha abantu.
TANGA IGITECYEREZO