RFL
Kigali

Nillan uririmba akanatunganya indirimbo z'abandi bahanzi yashyize hanze 'My side'-YUMVE

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:28/01/2021 13:05
0


Ntare Moise uzwi mu muziki nka Nillan umwe mu bahanzi bakora indirimbo za bagenzi be akanaririmba indirimbo ze ku giti cye akaba ari n'umwanditsi mwiza yasohoye indirimbo nshya yise 'My side'.



REBA KU INYARWANDA MUSIC INDIRIMBO 'MY SIDE' YA NILLAN

Ku mwaka 18 gusa Nillan amaze kugaragaza ko afite impano nyinshi zitandukanye aho azi gutunganya indirimbo z'abahanzi akaba ari n'umuhanzi ku giti ke nawe ni umwe mu banyeshuri banyuze mu kigo kigisha iby'umuziki kizwi nko ku Nyundo aha akaba yarahize umwaka umwe muri 2019.

Kugeza ubu akaba akiri mu mashuri yisumbuye aho yiga ku kigo kizwi nka Glory Academy. Avuga ko yatangiye kwinjira mu muziki muri 2018 n'ubwo bitamworoheye kubera impamvu nyinshi zitandukanye atashatse kugaragaza none kugeza ubu akaba akorana na producer uzwi cyane hano mu Rwanda mu gutunganya imiziki ya benshi, Dannybeats, akaba ari nawe umumenyereza ibijyanye no gutunganya imiziki.

Nillan kugeza ubu afite indirimbo nshya yise 'My Side' ashingiraho avuga ko afite gahunda yo gukora umuziki nk'akazi cyane ko abana na bamwe mu babikora umunsi ku munsi. Yasabye abakunzi b'umuziki ko nawe bamushyigikira kugira ngo impano ye nawe igaragare yaba iyo kuririmba ndetse n'iyo gutunganya imiziki ya bagenzi be.

Arasaba abakunzi b'umuziki gushyigikira impano ye

REBA HANO INDIRIMBO MY SIDE YA NILLAN









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND