RFL
Kigali

Denys wa Chorale Saint Paul yakoze indirimbo irata Intwari z’u Rwanda, asaba urubyiruko kwitangira Igihugu-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/01/2021 10:31
0


Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari ku nshuro ya 27, Nizeyimana Nyituriki Denys, umuririmbyi wa Chorale St Paul Kicukiro yasohoye indirimbo nshya yise ‘Turate Intwari zacu’ igamije kurata Intwari z’u Rwanda, asaba urubyiruko rw’u Rwanda gukurana umuco wo gukunda Igihugu no kwitangira abandi.



Yabwiye INYARWANDA ko yahimbye iyi ndirimbo mu rwego rwo kurata intwari z’Igihugu no kwifuriza umunsi mwiza w’intwari Abanyarwanda bose ndetse no gushishikariza Abanyarwanda bose muri rusange guharanira ubutwari.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi arata intwari muri buri cyiciro ndetse agakomoza no ku bikorwa by’ubutwari byaziranze. Uyu muhanzi avuga ko urubyiruko rukwiye gukurana umuco wo gukunda Igihugu no kwitangira abandi mu rwego kugira ngo umuco w’ubutwari ukurire mu bakiri bato.

Ati “Inama nagira urubyiruko ni ugukunda igihugu cyane rukumva ko arirwo ejo hazaza n'iterambere ry'igihugu, rukigiramo umutima ukomeye wo kwitangira abandi igihe bibaye Ngombwa kugira ngo abandi babashe kugira ubuzima. Ntacyo byaba bimaze wimanye ubuzima bwawe maze imbaga nyamwinshi ikahasiga ubwabo nyamara wowe wari kwemera ugahara amagara yawe, abandi bakabaho.”

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, Denys aririmba agira ati “Turate intwari zacu, twigire ku butwari bwaziranze. Duteze igihugu cyacu imbere. Abanyarwanda duhanikire rimwe. Abato ndetse n'abakuru...Tuti: Rwanda horana intwari, Rwanda horana intwari, uri umubyeyi mwiza, Natwe tuzakwitangira.”

KANDA WUMVE INDIRIMBO 'TURATE INTWARI ZACU' YA DENYS WA SAINT PAUL

Indirimbo ‘Turate Intwari zacu’ yayikoreye muri studio nshya yise Denys Art Studio. Iyi studio imaze gukorerwamo indirimbo nka ‘Uduhe kumenya ubwenge’ ya Chorale Saint Paul, ‘Nzibanira nawe Yezu’ ya Valentine, ‘Umutima ukunda’ ya The Bright 5 Singers, ‘Mbabarira Mana’ ya Mama Oda n’izindi.

Uyu muhanzi avuga ko yashinze iyi studio mu rwego rwo kwiteza imbere no gufasha abahanzi bagenzi be kubona aho gukorera indirimbo zifite umwimerere.

Iyi studio ifite umwihariko wo gukora indirimbo ziri ‘Classic’, atari umuziki wo muri Kiliziya ahubwo za ndirimbo umuntu yumva zikamwubaka kandi zuje ubuhanga.

Nizeyimana ni umunyamuziki uwukomora mu Iseminari nto y’i Kabgayi. Yahimbye indirimbo nyinshi anagira uruhare mu kwigisha indirimbo nyinshi muri korali zifite amazina akomeye muri Kiliziya Gatolika.

Yabaye muri Chorale de Kigali mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice yigiyemo byinshi kandi ayifata nk’umwarimu we wa mbere mu muziki. Ubu arabarizwa muri Chorale St Paul Kicukiro amazemo imyaka ibiri n’igice, yamwigishije urukundo no kugira ubushake bwo kumenya umuziki byisumbuyeho.

Azwi mu ndirimbo zirimo ‘Ni we gisubizo’, ‘Mama yacu turakwemera’ n’izindi. Uyu musore ni we wahimbye indirimbo ya Rayon Sports na APR FC.

Denys, umuririmbyi wa Chorale Saint Paul yasohoye indirimbo nshya irata Intwari z'u Rwanda

Denys yasabye urubyiruko rw'u Rwanda gukurana umuco wo gukunda Igihugu no kukitangira

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TURATE INTWARI ZACU' YA DENYS








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND