RFL
Kigali

Producer Laser Beat yagaragaje indirimbo 10 nziza yakoze mu 2020 n'abahanzi babiri ari gufasha

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/01/2021 9:44
0


Producer Laser Beat umaze gukorana na benshi mu bahanzi bakomeye yagaragaje indirimbo 10 zikomeye yakoze mu mwaka 2020, atangaza ko muri uyu mwaka afite intego yo kwagura ibikorwa bye no kwita ku bahanzi babiri babarizwa muri Label ye.



Hirwa Patrick uzwi kandi nka Producer Laser Beat ni we washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa The Beam Beat Entertainment ibarizwamo abahanzi Big Zed na Rich One.

Mu 2020 yakoze indirimbo nyinshi ariko kandi ngo hari 10 abona zamunyuze. Zirimo ‘Zana’ ya Deejay Lenzo na Bulldog, ‘Mu murwa’ ya Rich One na Ish kevin, ‘Iribagiza’ ya Doddy Uwihirwe, ‘Agapfukamunwa’ ya Deejay Lenzo na ‘People’ ya Meliane ft Sintex.

Hari kadi ‘Indebakure’ ya King Ruganzu na Sintex, ‘Operation’ ya Adolo na Bull Dogg, ‘Sindambirwa’ ya Santana Milado, ‘Sinzajya Mu manza’ ya Samilo na ‘Niko Nakunze’ ya The Boston.

Laser Beat avuga ko muri uyu mwaka wa 2021 abantu bakwiye kwitega ibintu bishya birimo n’ibihangano bitandukanye arimo gukorera abahanzi bakomeye.

Ati “Mfite abahanzi batandukanye bakomeye bo mu Rwanda no hanze ndi gutunganyiriza ibihangano. Uyu mwaka bitege ibihangano by’umwimerere kandi birenze ibyo nakoze umwaka ushize wa 2020.”

Laser yavuze ko yitegura gushyira ku isoko indirimbo yahurijemo abahanzi 9 batanga icyizere mu muziki izasohokana n’amashusho yayo. Avuga ko hashize igihe gito bashyize ku isoko EP (Extended Play) y’umuhanzi Big Zed iriho indirimbo ine.

Producer Laser Beat ni we wakoze indirimbo ‘Indorerwamu’ ihuriyemo abahanzi bakomeye nka Mani Martin, Mico The Best, Mr Kagame, Jay C, Yemba Voice, M1 na Green P.

Aheruka gushyira ku isoko indirimbo ‘Itaranto’ yahurijemo abahanzi bakomeye mu muziki barimo Alyn Sano, Fireman, Young Grace, P fla, Jay c, Ama G the Black ndetse n’umuraperi Prime. Ni nawe watunganyije indirimbo ‘Akuka’ ya Deejay Lenzo afatanyije na Sintex ndetse na Phil Peter.

Muri Nzeri 2020, Laser Beat yasohoye mixtape y’indirimbo ‘Ubufindo mu murwa’ iriho indirimbo esheshatu yakoranye n’abahanzi barimo nka Green p, Ish Kevin, Big Z, Nessa n’abandi.

Iyi mixtape iriho indirimbo nka ‘Mu murwa’, ‘Guarantee’, ‘Ubufindo’, ‘Umumararungu’, ‘Amagana’ n’izindi nyinshi.

Label ya The Beam Beat Entertainment ifite ikipe ngari itunganya amajwi, amashusho n’amafoto. Muri iki gihe ishyize imbere gufasha abahanzi bakizamuka abo mu Rwanda n’abo mu mahanga.

Indirimbo 10 zakozwe na Producer Laser Beat mu mwaka wa 2020:

1.Zana ya Deejay lenzo ft Bulldog

2. Mumurwa ya Rich One ft Ish kevin

3.Iribagiza ya Doddy Uwihirwe

4. Agapfukamunwa ya Deejay Lenzo

5. People ya Meliane ft Sintex

6. Indebakure ya King Ruhanzu na Sintex

7.Operation ya Adolo na Bull Dogg

8.Sindambirwa ya Santana Milado

9.Sinzajya Mu manza ya Samilo

10.Niko Nakunze ya The Boston


Umuhanzi Rich One ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri gufashwa na Laser Beat


Big Zed uri gufashwa na Producer Laser Beat uherutse gushyira hanze EP y'indirimbo nshya

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BICWA' Y'UMUHANZI BIG ZED

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND