RFL
Kigali

Adele agiye guha gatanya umugabo we Simon Konecki nyuma y’imyaka 2 batandukanye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/01/2021 8:47
0


Umuhanzikazi ukomeye ukomoka mu Bwongereza Adele yafashe umwanzuro wo gukora gatanya (diorce) umugabo we nyuma y'uko aba bombi kwiyunga ngo basubirane byabananiye.



Adele ni umwe mu bahanzikazi bamamaye hirya no hino ku isi kubera ijwi rye ryiza ndetse n’ubuhanga akorana indirimbo ze by'umwihariko uyu muhanzikazi azwiho kuba yandika indirimbo nziza zinogera benshi bazumva. Mu ndirimbo zatumye Adele yamamara harimo iyitwa Someone Like You, Rolling In The Deep, Hello, hamwe nindi yitwa Send My Love To Your New Lover.

Adele w’imyaka 32 ageze kure mu bijyanye no guha gatanya uwahoze ari umugabo we Simon Konecki w’imyaka 46, aba bombi bakaba baratangaje ko batandukanye mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 ndetse kugeza ubu nta gahunda yo kuba basubirana cyane ko impapuro zisaba gatanya Adele yazigejeje mu rukiko.

Nk'uko ikinyamakuru The Sun cyabivuze uyu muhanzikazi Adele yamaze kugeza impapuro zisaba gatanya mu rukiko ku itariki 12 zuku kwezi. Umwe mu nshuti za Adele watangaje aya makuru yavuze ko hagati ya Adele na Simon bari kugerageza guhana gatanya mu buryo bwiza bwa gishuti.


N'ubwo kandi Adele yatanze impapuro za gatanya mu rukiko yanitabaje abashinzwe gufasha abantu kumvikana bazwi ku izina rya Mediators mu ndimi za mahanga. Aba bakaba bari gufasha uyu muhanzikazi mu bijyanye no kugabana umutungo n’uwahoze ari umugabo we Simon Konecki.

Uyu muhanzikazi akaba yifuza ko iyi gatanya itazagira ingaruka mbi ku muhungu we yabyaranye na Simon witwa Angelo umaze kugira imyaka 8 y’amavuko. Simon Konecki azitaba urukiko na Adele mu cyumweru gitaha.

Adele akaba agiye guha gatanya Simon bamaranye igihe kinini bakundana dore ko bakundanye imyaka 7 mbere y'uko bakora ubukwe muri 2018. Kugeza ubu Adele ari mu munyenga w’urukundo n’umuraperi Skepta ukomoka muri Nigeria ukorera umuziki we mu Bwongereza.

Src:www.thesun.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND