RFL
Kigali

Micheal Boulos w’imyaka 23 wakuriye muri Nigeria wambitse impeta umukobwa wa Donald Trump umurusha imyaka 4 ni muntu ki?

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/01/2021 9:25
1


Kuva ku itariki 19 z'uku kwezi Tiffany Trump yatangaza ko yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Micheal Boulos, abantu benshi bari kwibaza ese uyu musore ni muntu ki, akomoka he, akora iki? Ibi akaba ari byo ugiye gusubizwa muri iyi nkuru.



Uretse kuba ikiri kuvugwa cyane kuri uyu musore Micheal Boulos ari uko yambitse impeta y’urukundo umukobwa wa Donald Trump, hari kwibazwa cyane ku cyinyuranyo cy’imyaka aba bombi barushanwa dore ko Tiffany Trump afite imyaka 27 naho Micheal Boulos akaba afite imyaka 23 y’amavuko.

Micheal Boulos yavutse ku itariki 27/8/1997 avukira mu mujyi wa Texas mu gace kaho kitwa Houston aho hakaba ari muri leta zunze ubumwe za Amerika. Yavukiye mu muryango w’umuherwe witwa Massad ufite companyi yitwa SCOA ikorera muri Nigeria, nyina yitwa Sarah nawe akaba yarashinze ikigo cyitwa Performing Arts gikorera muri Nigeria.


Gusa n'ubwo Micheal Boulos yavukiye muri Amerika ntabwo ari umunyamerika n'ubwo abarwa nkawe. Se Massad avuka mu gihugu cya Liban naho nyina Sarah akomoka mu Bufaransa. Micheal Boulos akaba afite ubwenegihugu 3 aribwo French, Lebanese hamwe na Amerika.

Ubwo yari afite imyaka 10 Micheal Boulos yagiye kuba mu gihugu cya Nigeria we n’ababyeyi be dore ko ariho kompanyi ebyiri z’ababyeyi be zabaga. Mu gihugu cya Nigeria niho yakuriye ndetse anarangiza mu ishuri ryitwa American International School of Lagos riherereye muri icyo gihugu.

Micheal Boulos yakomereje amashuri ye ya kaminuza mu mujyi wa London ho mu  Bwongereza, ajya kwiga ibijyanye n’icunga mutungo muri kaminuza yitwa Regent’s University London mu mwaka wa 2018. Yakomeje ajya kwigira impamyabumenyi y’ikirenga muri kaminuza yitwa City University of London mu mwaka wa 2019 akaba ari bwo yasoje amashuri ye.

Micheal Boulos nawe akaba yarateye ikirenge mucya Se maze mu mwaka wa 2016 yungiriza se kuyobora kompanyi ya SCOA ikorera muri Nigeria. Mu mwaka wa 2019 yabaye umuyobozi mukuru w’uruganda rwitwa Fadoul Group ndetse aza no kuba ushinzwe inyungu za kompanyi yitwa Royalton Investment kuva mu mwaka wa 2019 kugeza ubu.

Urugendo rw’urukundo hagati ya Micheal Boulos n’umukobwa wa Donald Trump witwa Tiffany Trump rwatangiye mu kwezi kwa 7 ko mu mwaka wa 2018 ubwo aba bombi bahuriraga mu gihugu cy’u Bugereki (Greece).

Kuva icyo gihe ni bwo batangiye gukundana ndetse ntibabigira ibanga wasangaga ku mbunga nkoranyambaga berekana amarangamutima yabo babwirana amagambo asize umunyu.

Tiffany Trump akaba ari umwana wa 4 w'uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump. Ku itariki 19/01/2021 ni bwo uyu mukobwa w’imyaka 27 yatangaje ko yambitswe impeta y’urukundo na Micheal Boulos w’imyaka 23 bamaze imyaka 3 n’igice bakundana.

Ibi byabaye habura amasaha macye ngo se wa Tiffany ari we Donald Trump asohoke muri White House dore ko igihe cya manda ye ya mbere cyari cyirangiye, akaba yariyamamarije iya kabiri agatsindwa. Kugeza ubu Micheal Boulos na Tiffany Trump ntibaratangaza itariki y’ubukwe bwabo.

Src:www.wikipedia.com,www.hollywoodlife.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndagijimana Jean Bosco3 years ago
    No condition is permanent, God bless their wedding





Inyarwanda BACKGROUND