Kigali

Michael Sarpong wakiniye Rayon Sports yerekeje mu Bushinwa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/01/2021 7:00
0

Rutahizamu ukinira Yanga Africans yo muri Tanzaniya Michael Sarpong, yerekeje mu Bushinwa kuri uyu wa gatatu mu igerageza mu ikipe ya Changchun Yatai FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Shampiyona y'u Bushinwa.



Ubwo yarari mu minsi ya nyuma muri Rayon, Sarpong n'ubundi yerekeje mu Bushinwa agiye mu igerageza ariko nabwo birangira agarutse, aribwo nyuma yerekezaga mu ikipe ya Yanga African. Icyo gihe yerekeza mu Bushinwa,  byari biteganyijwe ko agurwa ibihumbi  650 by'amadorali y'Amerika.

Uyu rutahizamu w'umunya-Ghana, akomeje kugira ibihe bitari byiza mu ikipe ya Yanga African bishobora no gutuma atandukana n'iyi kipe kuko amakuru ava muri Tanzania atangaza ko ibitego bari bamutegerejeho atabashije kubibona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND