Bwana Jack Ma umubyeyi wa Alibaba yaherukaga kugaragara mu ruhame mu kwezi k’Ugushyingo, ibi byabaye nyuma y'uko yakoze ubusesenguzi ku bijyane n’icungamali ry’u Bushinwa mu mbwirwaruhame yakoze. Ibi byashingiweho na benshi bavuga ko iri bura rya Ma ryaba rifite aho rihuriye n’ubugenzuzi bwabaye mu kigo cye.
Jack
Ma wakunze kugaragara agira inama abantu bakiri bato aho aba abashishikariza
gukora cyane, kudacika intege ndetse no gutera inkunga ibikorwa
byinshi hirya no hino ku Isi, amezi arenga atatu yari yirenze nta muntu uramuca
iryera bikanavugwa ko Leta y’u Bushinwa ishobora kuba ariyo imufite nyuma y’ibitekerezo
yatanze ku bijyanye n’ucungamali ry’iki gihugu.
Umubyeyi wa Alibaba, Jack Ma kuri uyu munsi wa 20
Mutarama 2021, imbuga nkoranyambaga nyinshi ziri gutambutsa amashusho ye agaragaza uyu
mugabo ari kuganiriza abarimu ibihumbi bo mu byaro avuga ko
umushinga w’ubugiraneza we aribo uhanze amaso.
Jack Ma
yari amaze igihe akumbuwe na benshi aho inkuru buri munsi zacaga mu binyamakuru
bibazaga aho yaba yaragiye, gusa ku munsi wo kuwa 20 Mutarama 2021 yaje
kongera kumvikana.
Ijwi ry’uyu mugabo ryatambutse mu buryo bw'amashusho anatangaza ko agiye kugaruka yibanda ku bikorwa bye by’ubugiraneza
bizibanda cyane cyane ku barimu dore ko uyu mugabo mbere yo kujya mu bucuruzi
yigeze kuba umwarimu w’ururimi rw’icyongereza kuko yanize ubwarimu nk’umwuga
n'ubwo yaje kuba umushoramali mu ikoranabuhanga.
Nyuma yo kubura kwa Jack Ma ahagana mu Ukuboza ikigo cye cyaje kujya imbizi na leta aho cyakozweho iperereza rihambaye ndetse n’ubutunzi bwe bwaratikiye cyane dore ko yahombye arenga miliyari $12.
Uku kongera kugaragara kwa Jack Ma muri iyi video
yiriwe isakara ku mbuga nkoranyambaga byashimangiwe n’umuvugizi w’iki kigo cye
cy’ubugiraneza (Jack Ma Foundation’s spokesperson).
TANGA IGITECYEREZO