RFL
Kigali

Mesut Özil utari wishimiwe muri Arsenal yerekeje muri Turikiya mu ikipe nshya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/01/2021 15:07
0


Umudage w'umunya-Turikiya wakiniraga ikipe ya Arsenal, Mesut Özil, yasezeye ku bafana n'abakunzi ba Arsenal, yerekeza muri Turikiya kurangizanya na Fenerbahce, nyuma yo kudahabwa agaciro muri iyi kipe yari amazemo imyaka Umunani.



Kuri iki cyumweru nibwo Ozil n'umuryango we basesekaye mu mujyi wa Istanbul muri Turikiya, aho agiye gukora ikizamini cy'ubuzima agahita asinya amasezerano mu ikipe ikunzwe cyane muri Turikiya ya Fenerbahce.

Uyu mukinnyi w'imyaka 33 wanagize ibihe byiza mu makipe atandukanye arimo Real Madrid, ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Budage, azajya yambara nimero 67 mu mugongo.

Ozil avuye muri Arsenal atishimye na gato, ndetse n'abafana b'iyi kipe barumiwe bifata ku munwa kuko ntacyo bari guhindura ku mwanzuro wavuye ibukuru kuri ba nyirikipe.

Nyuma yuko uyu mukinnyi atanze ibitekerezo bya Politike avuga ku baturage b'Abasilamu batuye mu Bushinwa bicwaga umusubirizo, bitewe n'inyungu zishingiye ku bucuruzi Arsenal ifite mu Bushinwa, ubuyobozi bw'iyi kipe bwifatiye ku gahanga uyu mukinnyi washatse gukoma mu nkokora ubucuruzi bwabo, anakurwa ku rutonde rw'abagomba gukina umwaka w'imikino wa 2020/21.

Anyuze ku rukuta rwa Instagram, Ozil yagaragaje ko yababajwe cyane n'ubunyamaswa bwakorerwaga abaturage b'Abasilamu baba mu Bushinwa mu ntara ya Uighur.

Yagize ati “Ibitabo bitagatifu bya Qurans biratwikwa, imisigiti yarafunzwe kimwe n’amashuri y’iyobokamana ya Kislam yemwe n’abahanga mu idini baricwa umusubirizo”.

Aya magambo ya Ozil yagize ingaruka ku ishoramari ikipe ya Arsenal ikorera mu Bushinwa ndetse binarakaza bikomeye ubuyobozi bw'iyi kipe yari imaze gutaha imitima y'abashinwa batagira ingano.

Nyuma y'umuzenguruko w'ibyo bibazo byose byari ku mutwe wa Ozil, bikanarangira bimugizeho ingaruka muri Arsenal amazemo imyaka 8, uyu mukinnyi yahisemo guhara umushahara uhambaye yabonaga muri iyi kipe asaba gusesa amasezerano, kugira ngo yishakire indi kipe.

Ozil yerekeje muri Fenerbahce yigurishije nyuma yo gusesa amasezerano muri Arsenal.

Mu mikino 254 Ozil yakiniye Arsenal mu myaka 8 ayimazemo, yayitsindiye ibitego 44, ikaba ariyo kipe yatsindiye ibitego byinshi mu mateka y'amakipe yakiniye.

Ozil yamaze kugera muri Fenerbahce y'iwabo muri Turikiya

Ozil n'umuryango we ubwo bari mu rugendo berekeza muri Turikiya

Ozil n'umuryango we bageze ku kibuga cy'indege i Stanbul

Ozil avuye muri Arsenal atishimye

Ozil ni umukinnyi wa Fenerbahce

Ozil yanditse amateka akomeye muri Arsenal

Mesut Ozil yari amaze imyaka umunani muri Arsenal





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND