Izina Ronaldinho rifite amateka akomeye mu mupira w'amaguru ku isi kuva mu mwaka wa 1998 kugeza mu 2010 aho yari umukinnyi ukomeye ariko anakunda ibintu bijyanye na muzika. Nyuma yo kugaragara mu ndirimbo 'Tropo do Bruxo" yatangaje ko uyu mwaka wa 2021 agomba gushyira hanze indirimbo 8.
Muri iyi ndirimbo 'ropo do Bruxo' Ronaldinho agaragara akikijwe n'abakobwa b'ibizungerezi. Impano ye ya muzika yatangiye nyirizina ari kugenda asezera umupira w'amaguru mu 2016. Nyuma gato mu 2017, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa 'Sozinho' aho ugenekereje mu kinyarwanda bishatse gusobanuka “Njyenyine”. Mu mwaka wa 2019 nabwo yashyize hanze indirimbo ivuga kuri politiki.
Rolaldinho wabaye icyamamare cyane mu makipe atandukanye yahoraga avuga ko akunda umuziki. Mu nkuru ya The sun, uyu munyabigwi yagize ati: "Nahoraga nishimira R&B, Rap, Hiphop". Abajijwe intego z'igihe kirekire afite muri muzika, yagize ati: "Mpora ndota, nifuza ko umuziki wanjye ukora ku mitima y'abantu kandi guhuza umuziki no kuwumva ni umunezero wanjye". Yasobanuye ko umuziki ari umuhamagaro we ubwo yagaragazaga gahunda ye yo gusohora indirimbo 8 uyu mwaka.
Yagize ati: "Umuziki ni ishyaka ryanjye kandi kuba muri ibyo, ni byo bimfitiye akamaro, kandi mfite umushinga wo gushyira hanze indirimbo 8 nita kuri byose mbigiranye urukundo rwinshi". Ronaldinho yanze gusubiza niba igihe yari muri gereza yarigeze atekereza kuri muzika.
SRC:TheSun
TANGA IGITECYEREZO