RFL
Kigali

Ronaldinho agiye gusohora indirimbo 8 nyuma yo kugaragara mu yitwa 'Tropo do Bruxo'

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:16/01/2021 14:07
0


Izina Ronaldinho rifite amateka akomeye mu mupira w'amaguru ku isi kuva mu mwaka wa 1998 kugeza mu 2010 aho yari umukinnyi ukomeye ariko anakunda ibintu bijyanye na muzika. Nyuma yo kugaragara mu ndirimbo 'Tropo do Bruxo" yatangaje ko uyu mwaka wa 2021 agomba gushyira hanze indirimbo 8.



Muri iyi ndirimbo 'ropo do Bruxo' Ronaldinho agaragara akikijwe n'abakobwa b'ibizungerezi. Impano ye ya muzika yatangiye nyirizina ari kugenda asezera umupira w'amaguru mu 2016. Nyuma gato mu 2017, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa 'Sozinho' aho ugenekereje mu kinyarwanda bishatse gusobanuka “Njyenyine”. Mu mwaka wa 2019 nabwo yashyize hanze indirimbo ivuga kuri politiki.

Ronaldinho sat at the poker table while surrounded by women

Rolaldinho wabaye icyamamare cyane mu makipe atandukanye yahoraga avuga ko akunda umuziki. Mu nkuru ya The sun, uyu munyabigwi yagize ati: "Nahoraga nishimira R&B, Rap, Hiphop". Abajijwe intego z'igihe kirekire afite muri muzika, yagize ati: "Mpora ndota, nifuza ko umuziki wanjye ukora ku mitima y'abantu kandi guhuza umuziki no kuwumva ni umunezero wanjye". Yasobanuye ko umuziki ari umuhamagaro we ubwo yagaragazaga gahunda ye yo gusohora indirimbo 8 uyu mwaka.

Ronaldinho appeared to be having the time of his life in the video

Yagize ati: "Umuziki ni ishyaka ryanjye kandi kuba muri ibyo, ni byo bimfitiye akamaro, kandi mfite umushinga wo gushyira hanze indirimbo 8 nita kuri byose mbigiranye urukundo rwinshi". Ronaldinho yanze gusubiza niba igihe yari muri gereza yarigeze atekereza kuri muzika. 

SRC:TheSun






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND