Kigali

LeBron James yabwiwe ko ashobora kwicirwa muri Stade n'abantu batazwi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/01/2021 11:41
0


Uyu munyabigwi umaze kwesa uduhigo dutandukanye muri LA Lakers akinira ndetse no muri NBA muri rusange, yaterewe ubwoba ku mbuga nkoranyambaga n'abantu bataramenyekana abwirwa ko azarasirwa mu kibuga ari gukina.



Benshi bemeza ko kumenyekana ari byiza, mu gihe hari n'abandi bemeza ko ari bibi, kubera ko bigira ingaruka nzi n'imbi mu bihe bitandukanye ku cyamamare.

Muri iyi si ya none ubuzima bworohejwe n'ikoranabuhanga, biroroshye cyane kugera ku muntu ukomeye cyangwa w'icyamamare, akaba yabona ubutumwa wamugeneye byoroshye, ndetse nawe akaba yagusubiza binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ku bwibyo, hari benshi bitwikira imbuga nkoranyambaga bagakora amabi, bakaba batera ubwoba cyangwa se bagakura umutima abantu bitewe n'amagambo babandikiye.

Ibi nibyo byabaye kuri LeBron James ufatwa nk'umukinnyi w'ibihe byose muri Shampiyona ya mbere ya Basketball ikunzwe kurusha izindi ku Isi, NBA, aho yabwiwe ko azicirwa mu kibuga arashwe.

Ubu butumwa bwa mbere bwagaragaye ku rubuga rwa Instagram, bugahita busibwa ariko bukanagaragara kuri Twitter, bugaragaza ifoto y'imbunda itunze ku mutwe wa LeBron James mu gihe cy'akaruhuko mu mukino hagati.

Iyo konte yakoze ayo marorerwa, nyuma yaje gutangaza ko byari ugukina, banasaba imbabazi LeBron James niba bamuteye ubwoba.

Bakomeje bavuga ko bikiniraga kuko badatekereza ukuntu umuntu yagirira ubwoba ubutumwa bwa mbere bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga bumuvugaho.

Ntacyo igipolisi cya Amerika kiratangaza kuri ubu butumwa ndetse na Lakers ndetse na LeBron James ntibaragira icyo bavuga, ariko rubanda rwatangiye kugaragaza impungenge z'ubu butumwa.

Ibi kandi byakozwe bifatwa nk'icyaha gikomeye kuko ari ukwica nkana amategeko n'amabwiriza yashyizweho ku bijyanye n'ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga.

LeBron James yabwiwe ko azicirwa mu kibuga n'abantu bataramenyekana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND