RFL
Kigali

Sergio Ramos ashobora gukina mu ikipe imwe na Messi umwaka utaha

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/01/2021 11:02
0


Myugariro wa Real Madrid ndetse na rutahizamu wa FC Barcelona bashobora bose kwerekeza muri PSG mu mwaka w'imikino 2021-2022 ubwo uzaba utangiye.



Kuri ubu Sergio Ramos yamaze kujya mu ruhande rumwe na Lionel Messi nyuma yaho ateye umugongo ikipe ye akanga kongera amasezerano y'umwaka umwe.

Ramos w'imyaka 34 amasezerano ye azagera ku musozo mu mpeshyi y'uyu mwaka bivuze ko muri uku kwa mbere afite uburenganzira bwo kuvugana n'ikipe ashaka ndetse no muri Kamena akaba yagendera ubuntu.

Real Madrid ifite itegeko rituma impande zombi zitumvukana kuko iryo tegeko rivuga ko Real Madrid nta mukinnyi ijya iha amasezerano arenze umwaka umwe mu gihe arengeje imyaka 30 y'amavuko. Ibi rero Ramos ntabikozwa kuko yabwiye umuyobozi wa Real Madrid ko atakwemera kongera gusinya amasezerano y'umwaka umwe ahubwo byaruta agatandukana n'iyi kipe yagezemo mu 2005.


Messi na Ramos n'ubwo babayeho bahanganye ariko hari igihe basenyera umugozi umwe

Ikipe ya Paris Saint-Germain ikimenya ibyo, yaje ku meza ya Ramos yitwaje intwaro zitandukanye harimo no kuba mu gihe yakwemera gusinyira iyi kipe yahabwa umushahara uruta uwo yabonaga muri Real Madrid ndetse bamwemerera ko bahita bakoresha ibishoboka byose bagasinyisha Lionel Messi bakinana muri Espagne.

Messi na we ari mu mwaka we wa nyuma dore ko we inkundura yo kuva muri Barcelona yayitangiye umwaka ushize. Ramos na Messi bose ni ba kapiteni b'amakipe yabo kandi bakaba bari mu kigero cy'imyaka imwe y'amavuko kandi bose bakaba mu mwaka wa nyuma w'amasezerano, umuntu yakwibaza niba ari cyo gitera amakipe bakinira ku gutekereza kabiri ku bijyanye n'amasezerano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND