RFL
Kigali

Ibyo utamenye ku buzima bwa Vinicius Jr wasinyiye Real Madrid kuri Watsapp

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/01/2021 9:43
0


Nyuma yo kugaragaza impano idasanzwe afite mu gukina umupira w'amaguru, agatanga ibirori mu ikipe ya Flamengo yakiniraga, umunya-Brazil Vinicius Jr yashyizwe mu ihurizo rikomeye n'ushinzwe kumushakira amakipe, amusaba guhitamo ikipe agomba gukinira hagati ya FC Barcelona na Real Madrid mu minota mike binyuze kuri Watsapp.



Vinicius afite imyaka 20 y'amavuko, gusa ni akunda kubaho mu buzima butuje kuko adakunda kubushyira hanze nkuko abandi bakinnyi b'ibyamamare babigenza.

Mu mikino 89 amaze gukinira Real Madrid, yamaze kumenyekana ku Isi hose nk'umwe mu bakinnyi bahanzweho ijisho uyu munsi n'ejo hazaza muri ruhago ku Isi.

Muri iyi nkuru twasubije amaso inyuma, tureba bimwe mu byihariye byaranze ubuzima bw'uyu mukinnyi ushobora kuba utaramenye.

Yifashisha cyane amashusho ya Ronaldo:

Neymar niwe mukinnyi Vinicius afata nk'icyitegererezo, ndetse kenshi akunda kugereranywa n'uyu rutahizamu wa PSG.

Gusa yatangaje ko akunda cyane Ronaldo Nazario, akunda uburyo bw'imikinire ye ndetse akunda kwifashisha amashusho y'imikino yakinnye kugira ngo afatireho urugero.

Ronaldo ubwe yitangarije ko yakunze cyane imikinire ya Vinicius ndetse akaba yari ku kibuga Estadio Santiago Bernabeu ubwo yamurikwaga na Real Madrid.

Iby'inshuti ebyiri yavanye muri Brazil:

Ubwo yavaga muri Flamengo yerekeza muri Real Madrid, Vinicius yazanye n'inshuti ze magara ebyiri, harimo uwitwa Menegate na Wesley, babana mu nzu imwe.

Aganira n'itangazamakuru, Wesley yagize ati"Twarimo tureba ikiganiro yatanze kuri Televiziyo, twumva aravuze ngo yatuzanye muri Espagne, gusa ntabyo twari tuzi".

Yaguriye abantu 100 amatike ku mukino yari agiye kugaragaramo muri Brazil:

Ku myaka 16 ubwo yari agiye kugaragara mu mukino ukomeye cyane wa Atletico Mineiro na Flamengo, Vinicius yaguriye amatike abantu 100 barimo inshuti ze yo kwinjira kuri uwo mukino.

Wabaye umunsi udasanzwe, kubera ko izina Vinicius ryaririmbwe n'abarenga ibihumbi bitatu kuri Stade Maracana, nyuma yuko uyu mukinnyi akoze ibitangaza agashimisha abari ku kibuga.

Ibitangaza byabereye mu myitozo ye ya mbere muri Real Madrid:

Nyuma y'imyitozo ya mbere uyu mukinnyi yakoreye muri Real Madrid, yagumye ku kibuga yitekereza asanga bibaye byiza yashaka indi kipe yerekezamo.

Yagize ati"Natekereje ko bitazanshobokera gukina hano, nkwiye kuhava".

Casemiro na Marcelo bageze muri iyi kipe mbere, bakomeje kumufasha birangira yisenze mu ikipe ndetse biza kumukundira.

Guhitamo gukinira Real Madrid byanyuze kuri Watsapp mu gihe FC Barcelona yamushakaga cyane:

Ubwo yari mu myiteguro yo kwerekeza gukina i Burayi, yari afite amahirwe yo gusinyira Real Madrid cyangwa FC Barcelona.

Mu gihe atari yatekereza neza ku mahitamo ye hagati y'ibi bigugu byombi, Ushinzwe kumushakira amakipe yamwandikiye ku rubuga rwa Watsapp amusaba amusaba gukora amahitamo mu gihe gito hagati ya Real Madrid na FC Barcelona, ikipe ashaka gukinira.

Mu gusubiza, Vinicius yagize ati"Reka njye mu ikipe nziza kurusha izindi ku Isi, reka njye muri Real Madrid".

Bamuhitiyemo ibyo kurya kugira ngo azavemo umukinnyi ukomeye:

Kugira ngo azavemo umukinnyi ukomeye kandi ku rwego mpuzamahanga, Vinicius yagombaga gukurikiza amategeko n'amabwiriza mu bijyanye n'imirire, aho yashakiwe inzobere muri byo kugira ngo zimufashe gutegura no gushyira mu bikorwa aya mabwiriza.

Mu nzobere yashakiwe harimo uwitwa Daniel Vera wamufashaga gutegura ibyo ari bufungure ku munsi.

Agaruka ku bijyanye n'imirire, Vinicius yagize ati"Hari ibintu byinshi ntaryaga, gusa nyuma naje kujya mbirya kandi byaramfashije".







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND