RFL
Kigali

Miss Muyango yatubwiye indirimbo 10 z'abahanzi nyarwanda yakunze mu 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/12/2020 15:00
0


Uwase Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n'amafoto ‘Miss Photogenic’ muri Miss Rwanda 2019, yatangaje urutonde rw’indirimbo 10 yakunze kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza k’uyu mwaka wa 2020 turi kugana ku musozo.



Uwase Muyango ni umwe mu bakobwa b’ikimero bamamaye cyane babicyesha imbuga nkoranyambaga ze. Izina rye ryanagize ubukana bitewe n’urugendo rw’urukundo rwe na Kimenyi Yves, umunyezamu w’ikipe y'Igihugu Amavubi n'ikipe ya Kiyovu Sports.

Kuri konti ye ya Instagram akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 216. Asobanura ko ‘ibyishimo’ ari byo bimuranga. Akurikira abantu 146, amaze gushyiraho ‘post’ 263.

Aberwa n’amafoto koko! Unyuze ijisho mu mafoto mashya ye aheruka urabona ko uwamwambitse ikamba rya Miss Photogenic atibeshye. Anakunze kugaragaza amafoto n’amashusho ari kumwe n’umukunzi we Kimenyi Yves.

Ni umwe mu bakobwa kandi bakunze kugaragaza amashusho abyina indirimbo z’abahanzi batandukanye barimo abakomeye n’abakizamuka. Rimwe na rimwe akunze kugaragara ari mu mudoko we n’umukunzi we bumva indirimbo.

Muyango na Kimenyi Yves baherutse gufungura saloon yogosha abagabo bise ‘Ka Crippers Saloon’ ihereye i Gikondo-Segem mu Mujyi wa Kigali.

Muyango yabwiye INYARWANDA, ko muri uyu mwaka tugana tugana ku musoza, yakunze indirimbo ‘Saa Moya’ Bruce Melodie, ‘Imbeba’ ya Papa Cyangwe, ‘Amadeni’ ya Mr Kagame, ‘Ifarashi’ ya Davis D na ‘Kao’ ya Kevin Kade.

Hari kandi ‘Ntuzarira’ ya Juda Muzik, ‘Amabara’ ya Amalon, Marina, Alyn Sano, Bushali na B-Threy, ‘Ikanisa’ ya Mbanda, Marina na Queen Cha, ‘Abu Dhabi’ ya Bruce Melodie ndetse na ‘Nightmare’ ya Juno Kizigenza.

Uwase Muyango yagaragaje indirimbo 10 yakunze muri uyu mwaka wa 2020 ugana ku musozo

1.Saa Moya ya Bruce Melodie

">

Indirimbo ‘Saa Moya’ yabaye idarapo ry’umuziki wa Bruce Melodie muri uyu mwaka. Ni indirimbo yahujwe n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yigeze kwemeza ko isaha yo kuba abantu bari mu rugo ari saa moya z’ijoro.

Ni indirimbo yavuzwe nanone bitewe n’amagambo y’inzongamubiri yumvikanamo. Imaze kurebwa n’abantu 2,580, 883 kuva ku wa 23 Nyakanga 2020, yashyirwa ku rubuga rwa Youtube.

2.Imbeba ya Papa Cyangwe

">

Umuhanzi uzwi nka Papa Cyangwe, ku wa 22 Ukwakira 2020 yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Imbeba’ yakoranye na Igor Mabano wo muri Kina Music.

Ni indirimbo imaze kurebwa n’abantu 417, 791. Papa Cyangwe azwi no mu ndirimbo zirimo ‘Ngaho’.

3.Amadeni ya Mr Kagame

">

Ku wa 01 Ukwakira 2020, umuhanzi Mr Kagame yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Amadeni’. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe zimaze kurebwa n’abantu 349,858.

Uyu muhanzi yanagize izina rikomeye abicyesha indirimbo ‘Ntiza’ yakoranye na Bruce Melodie, igateza impagarara muri uyu mwaka wa 2020.

4.Ifarasi ya Davis D

">

Ku wa 08 Ukwakira 2020, umuhanzi Davis D uri mu bahiriwe muri uyu mwaka yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Ifarasi’ imaze kurebwa n’abantu 593,992.

Iyi ndirimbo yakurikiwe ndetse ibanjirizwa n’izindi ndirimbo zirimo ‘Micro’ na ‘Dede’ yatumye bwa mbere agira indirimbo ya mbere yujuje miliyoni imwe.


5.Kao ya Kevin Kade

">

Kevin Kade ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Label Incredible ya Bagenzi Bernard. Yagaragaje imbaraga zidasanzwe muri uyu mwaka ndetse ari gutegura Album ye ya mbere.

Ku wa 31 Nyakanga 2020, yasohoye amashusho y’indirimbo ‘KAO’ imaze kurebwa n’abantu 275,813.

6.Ntuzarira ya Juda Muzik

">

Itsinda rigaragaza imbaraga mu muziki w’u Rwanda rya Juda Muzik, ku wa 15 Ukwakira 2020, ryasohoye amashusho y’indirimbo ryise ‘Ntuzarira’ yatanzweho ibitekerezo 83.

Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe mu Ukwakira kugeza n’ubu aho imaze kurebwa n’abantu 13,150.

7.Amabara ya Marina, Amalon, Alyn Sano, B-Threy Bushali

">

Ku wa 08 Nzeri 2020, umuhanzi Amalon wakunzwe mu ndirimbo ‘Byakubaho’ yasohoye amashusho y’indirimbo yahurijemo abahanzi bahuriye mu kiragano gishya cy’umuziki.

Ni indirimbo yaririmbyemo Bushali uherutse gufungurwa, Alyn Sano n’umuraperi B-Threye baherutse kuririmba mu bitaramo bya ‘My Talent’ bitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Iyi ndirimbo yatanzweho ibitekerezo birenga 450 imaze kurebwa n’abantu 541,288.

8.Ikanisa ya Mbanda, Marina na Queen Cha

">

Ku wa 03 Nzeri 2020, Label ya The Mane yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ikanisa’ yahuriyemo abahanzi bayo barimo Mbanda, Marina na Queen Cha. Ndetse humvikanamo ijwi ry’umunyemari Bad Rama.

Ni indirimbo yakunzwe mu mpera z’impeshyi. Imaze kurebwa n’abantu 1,361,235. Iherekejwe n’ibitekerezo birenga 500.

9.AbuDhabi ya Bruce Melodie

">

Ku wa 20 Ugushyingo 2020, umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie yasohoye amashsuho y’indirimbo ye yise ‘Abu Dhabi’. Yaravuzwe biratinda na nubu ahanini bitewe n’uburyo uyu muhanzi yaririmbye Icyongereza.

Imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni imwe mu gihe kitageze ku mezi atatu. Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe muri Tanzania.

10.Nightmare ya Juno Kizigenza

">

Ku wa 10 Ukuboza 2020, ni bwo Juno Kizigenza yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Nightmare’ yarebwe n’abantu 120, 715. Yaherekejwe n’ibitekerezo birenga 300, ni nyuma y’izindi ndirimbo ze zirimo ‘Mpa Formula’ yamwinjize neza mu kibuga cy’umuziki.

Miss Muyango wa Kimenyi Yves yatubwiye indirimbo 10 yakunze mu 2020 zirimo ebyiri za Bruce Melodie





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND