RFL
Kigali

“Utubyiniro n’utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya! 2021 tuzegukana intsinzi” Minisitiri Prof. Shyaka Anastase

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:31/12/2020 11:10
1


Minisitiri w’Ubutegetsi bw'Igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba urubyiruko kwirinda muri iki gihe Isi iri gusoza umwaka wa 2020 irangamiye uwa 2021. Ati: “Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020! #Rubyiruko, #Banabacu, #Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima”.



Uyumunsi turi kumunsi wa nyuma usoza umwaka wa 2020, nk'uko bisanzwe abantu baba bishimiye ko barangije umwaka ndetse bagiye no gutangira undi mushya aho bamwe baba basohokera ahantu hatandukanye abandi bajya kureba imiryango yabo ariko by'umwihariko biramenyerewe ko urubyiruko ruba ruri mu birori bitandukanye byaba ibyemewe n'ibitemewe. Bijyanye n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kibasiye Isi, urubyiruko rurasabwa kwirinda cyane ku munsi nk'uyu.

Minisitiri Prof. Shyaka yahanuye urubyiruko

Abantu batandukanye bari kugenda bifurizanya umwaka mushya muhire ari nako batambutsa ubutumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw'Igihugu, abinyujije ku rukutarwe rwa Twitter nawe yagize ubutumwa agenera urubyiruko muri rusange, ati: 

"DDay". Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020! #Rubyiruko, #Banabacu, #Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima: Uyu munsi nimugume #imuhira, mwirinde #Covid. Utubyiniro n'utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya! #2021 tuzegukana #Intsinzi".


Ubutumwa bwa Prof Shyaka Anastase ku rubyiruko kuri uyu munsi wa nyuma wa 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umwari peggy3 years ago
    Niko dukwiye kwimenya tukishakamo ibisubizo Wenda undi mwaka twazishimana ubuzima buzira umuze, impanuro mwaduhaye turazubahirizape





Inyarwanda BACKGROUND