RFL
Kigali

Papa Cyangwe mu bahanzi bafite indirimbo 10 Rocky Kirabiranya yakunze cyane mu 2020

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:31/12/2020 15:33
1


Kirabiranya Rocky ni Umunyarwanda umaze kubaka izina cyane mu gusobanura filime azikura mu ndimi z’amahanga azishyira mu Kinyarwanda. N'ubwo azisobanura yitwa Rocky Kirabiranya siyo mazina yahawe n’ababyeyi ahubwo ngo kuri we izina ni nk’ipeti bityo yongera izina ku mazina ye buri uko yumva avuye ku rwego runaka ageze ku rundi.




Reka turebe urutonde rw'indirimbo 10 zashimishije uyu mugabo umaze kuba icyamamare mu Rwanda kubera akazi akora.

10. Solid

Solid ni indirimbo y'umwe mu bahanzi bakizamuka uzwi nka Juno Kizigenza, kugeza ubu uyu musore akaba abarizwa mu maboko y'uwitwa Bruce Melodie ikaba ari imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane kandi mu gihe gito isohotse.

9. Waki waki

Waki waki ni indirimbo yasubiwemo, iya mbere yari iy'umusore uri kugaragara cyane muri iyi minsi uzwi nka Ish Kevin ndetse n'iyasubiwemo ikaba ariye afatanyije n'uwitwa Shizzo, ikaba irimo n'abandi bahanzi nka Bull Dogg, Neg G, Racine, Juno Kizigenza. Iyi nayo ni indirimbo yakunzwe n'abatari bake muri uyu mwaka dore ko iri no mu ndirimbo zarebwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube.

8. Bahabe

Bahabe ni indirimbo ya Dj Marnaud yafatanyije n'umwe mu bafatwa nk'abami ba trap mu Rwanda ari we Bushali, iyi ni imwe mu ndirimbo zakunzwe na Rocky Kirabiranya muri uyu mwaka wa 2020.

7. Igare

Indirimbo igare ni imwe mu ndirimbo zakoze amateka hano mu Rwanda kubera uburyo yarebwe cyane byihuse ndetse ikanakundwa n'abatari bake. N'bwo bamwe bayitaga igishegu, Igare ni indirimbo ya Mico The Best ufatwa nk'Umwami wa Afrobeat mu Rwanda umwanya yahoraga ahanganiyeho na Senderi Hit ariko kuri ubu akaba Senderi akaba atari kumvikana cyane mu muziki.

6. Nsengera

Nsengera ni indirimbo y'umuraperi uzwi nka Racine. Ni imwe mu ndirimbo Racine yakoze zikanyura abatari bake muri uyu mwaka.

5. Sound

Sound ni indirimbo ya Safi Madiba umaze iminsi akorera umuziki we hanze y'igihugu. Ni imwe mu ndirimbo yakoze kuva yava mu Rwanda zakunzwe cyane muri uyu mwaka ukurikije n'uburyo zanyuraga cyane kuri social media.

4. Ngaho

Ngaho ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri uyu mwaka. Ni indirimbo y'umusore uzwi nka Papa Cyangwe, kugeza ubu akaba abarizwa muri Label yitwa Rocky Entertainment ihagarariwe na Rocky Kirabiranya. Iyi ndirimbo kandi ni imwe mu ndirimbo za Hiphop zarebwe cyane mu Rwanda.

3. Otsma 

Otsma ni indirimbo y'umusore uri kuzamuka neza muri minsi  uzwi nka Bigbang Bishanya afatanyije na Juno Kizigenza, iyi nayo ni imwe mu ndirimbo zafashije Rocky kunezerwa muri uyu mwaka.

2. Henzapu

Henzapu ni indirimbo ya Bruce Melodie umwe mu bahanzi bakoze cyane muri uyu mwaka, iyi ndirimbo yasohotse hafi mu ntangiriro z'uyu mwaka mu kwa 3, ubwo ibihe bya Lockdown byatangiraga. Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ndetse zanagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga z'abantu banyuranye nka Whatsapp, Instagram n'izindi.

1.Imbeba

Imbeba ni indirimbo ya Papa Cyangwe afatanyije na Igore Mabano ubarizwa muri Kina Music. Papa cyangwe ni umwe mu basore bivugwa ko bafashije abantu kuticwa n'irungu mu gihe cya 'Guma mu rugo' ndetse akaba ari nawe muntu winjiye mu muziki atunguranye agatangira gukora indirimbo zigakundwa na benshi.

REBA HANO 'IMBEBA' YA PAPA CYANGWA YAKUNZWE CYANE NA ROCKY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • twesimefred1 month ago
    INeed the 10 new songs by papa cyangwe





Inyarwanda BACKGROUND