RFL
Kigali

Niyitegeka Gratien/Seburikoko ni iki cyamushoboje gukomeza gukora mu bihe bitari byoroheye buri wese?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:30/12/2020 6:45
0


Papa Sava, Seburikoko cyangwa se Niyitegeka Gratien kuri ubu ni we mukinnyi wa filimi uyoboye abandi mu ruganda rwa sinema nyarwanda abikesha kuba mu bihe bya Guma mu rugo yari afite ububiko bwa filime azakomeza guha abamukunda.



Ubwo yari amaze gutwara igihembo cya 'Isango na Muzika Award' nk’umukinnyi wahize abandi mu uruganda rwa sinema hano mu Rwanda (Best actor 2020) yabwiye INYARWANDA.COM ko yize ibijyanye na Biologie ku buryo isomo ryo kubika ugakora ubuhunikiro (stockage) yaryumvaga cyane. 

Ati: ’’Jye najyaga numva mu makuru ko ibintu bitoroshye noneho umuntu kanjye uzi pendemie cyangwa se epidemie icyo ari cyo noneho yandurira mu mwuka nagize ubwoba mpita mbika ibice byinshi birenze 56 (series/episode) ku buryo mfite izo muzabonamo ba Digi Digi batari no mu Rwanda kandi bazikinnye kera”.

Guhembwa n’itangazamakuru avuga ko bimwongerera imbaraga mu byo akora. Ati: "Kuba nahembwe n’igitangazamakuru kigenga ni ubwa mbere kandi binyereka ko baha agaciro ibyo dukora buriya babona ibyo dukora ko bifite umumaro’’. 

Niyitegeka yaretse akazi ayoboka ubuhanzi none amaze guhirwa. Avuga ko yaretse akazi yari afite ko kwigisha mu mashuri yisumbuye dore ko ari byo yize. Yavukiye mu karere ka Rulindo, yiga ibinyabuzima n’ubutabire mu rwunge rw’amashuri rwa Rilima. Muri kaminuza, yize kwigisha ibinyabuzima n’ubumenyi bw’isi, abyigira mu yahoze ari KIE. 

Avuga ko yatangiye akina mu Indamutsa za RBA, yakinaga mu Umurage, aho yakuraga amafaranga yo kurya noneho mu Bukwe akahakora nk’umusangiza w’amagambo akahakura ayo kwishyura inzu. Byaje kumuhira ubwo yabonaga amasezerano ya Seburikoko kuri RBA. 

Ati:’’Uwari ubihagarariye yarampamagaye arambaza ati uzaboneka ndamusubiza nti jye ndahari igihe cyose rero byabaye amahire’’. Niyitegeka yamenyekaniye kuri filimi ya Seburikoko ari nayo yamufunguriye indi miryango. Akiri mu mashuri abanza avuga ko ariho yatangiriye ubuhanzi aho yahimbaga imivugo na za byendagusetsa. 

Ageze mu wa kane w’amashuri yisumbuye, yahimbye ikinamico yitwa “Sirikoreye”, yanayikinnyemo yitwa gutyo. Barushanwaga ku bumwe n’ubwiyunge. Icyo gihe yaratsinze iranahembwa ku rwego rw’igihugu.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND