RFL
Kigali

Nta rungu kuri Bonne Année! Platini agiye gukora igitaramo cye cya mbere azahuriramo na Nel Ngabo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/12/2020 8:20
0


Umuhanzi Nemeye Platini uzwi mu muziki nka Platini agiye gukora igitaramo cye cya mbere kuva yatangira urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga muri uyu mwaka, ni igitaramo azahuriramo na Nel Ngabo ukunzwe mu ndirimbo ‘Agacupa’.



Ibitaramo bya ‘My Talent Live Concert’ bizasozwa ku wa 31 Ukuboza 2020, mu gitaramo cya nyuma kizaririmbamo abahanzi babiri babarizwa muri Label ya Kina Music, Platini na Nel Ngabo bafitanye indrimbo yitwa ‘Ya motema’ yasohotse ku wa 21 Ukwakira 2019.

Ibi bitaramo byabaga ku nshuro ya mbere byateguwe n’ikigo East African Promoters ifatanyije Rwanda Convention Bureau, Visit Rwanda, ikinyobwa cya Bralirwa cyitwa Cheetah, Intare Conference Arena n’abandi.

Byaririmbyemo abahanzi 10 mu byumweru 10 barimo Jules Sentore, Alyn Sano, umuraperi B-Threy, Uncle Austin, Marina, Mico The Best, Peace Jolis n’abandi.

Ni ibitaramo bitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Bigiye gusozwa n’igitaramo cya Platini na Nel Ngabo, kikaba igitaramo cya mbere uyu muhanzi akoze kuva yatangira urugendo rw’umuziki we nk’umuhanzi wigenga.

Platini yavuze ko iki gitaramo agiye guhuriramo na Nel Ngabo ari ‘icy’umwaka’. Avuga ko umwaka wa 2020 ‘utoroshye nabusa’ ariko ko igihe cyo kwishimira ko urangiye.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Platini yavuze ko ‘nta rungu kuri Bonne Année yizeza ko abazakurikira iki gitaramo kunyurwa.

Ati “Nk’uko batunguwe n’indirimbo nyinshi bakunze, ni iki gitaramo bacyitege. Nicyo gitaramo cyanjye cya mbere ngiye gukora nyuma y’indirimbo nyinshi ziri ‘hit’.”

Umwaka urirenze Platini atangiye urugendo rw’umuziki wenyine nyuma y’isenyuka ry’itsinda rya Dream Boys ryakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bihe bitandukanye.

Ni umwe mu bahanzi bavumbukanye imbaduko muri uyu mwaka agaragaza ko afite impano ityaye yo gushyigikirwa. Yakoze indirimbo zoroshye gufata mu mutwe, ziherekezwa n’umudiho ujegeja ingoma z’amatwi zirakundwa karahava!

Ni indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye binagaragazwa n’uko umubare w’abakurikira shene ye ya Youtube wikubye kabiri. Yahereye ku ndirimbo ‘Fata Amano’ yakoranye na Safi Madiba, akomereza ku ndirimbo ‘Veronika’ byavuzwe ko yacyuriyemo uwari umukunzi we na ‘Pase’ yakoranye n’umwami wa Coga Style, Rafiki.

Mu mezi atatu ashize yasohoye amashusho y’indirimbo yitwa ‘Ntabirenze’ yakoranye n’umuhanzikazi Butera Knowless, iheruka yitwa ‘Atansiyo’ yakoreye mu Mujyi wa Dubai yifashishije umunyamideli Cycy Beauty bakanyujijeho mu rukundo.

We na Nel Ngabo bazapfundikira ibitaramo bya ‘My Talent Live Concert’ ku wa kane tariki 31 Ukuboza 2020 guhera saa yine n’igice z’ijoro kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Nel Ngabo ugiye kuririmba muri iki gitaramo, muri uyu mwaka yamuritse Album ye ya mbere yise ‘Ingabo’ yatuye Ingabo zari iza RPA zirimo na Se zabohoye u Rwanda. Iyi Album iriho indirimbo ‘Agacupa’ aherutse gusohora, ‘Zoli’, ‘Nzagukunda’ n’izindi nyinshi.

Platini na Nel Ngabo bakoranye indirimbo 'Ya motema' bagiye guhurira mu gitaramo kimwe

Umuhanzi Platini agiye gukora igitaramo cye cya mbere kuva yatangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga

Muri uyu mwaka, Nel Ngabo yashyize ahagaragara Album ye ya mbere yise 'Ingabo'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ATANSIYO' Y'UMUHANZI PLATINI

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND