RFL
Kigali

Hashobora kuba 'East African Party Special Gakondo 2021' izaririmbamo abahanzi bakora umuziki gakondo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/12/2020 16:36
0


Abahanzi bari mu kiragano gishya cy’umuziki w’u Rwanda n’abagwije ibigwi bubakiye umuziki wabo kuri gakondo nyarwanda, batangiye imyiteguro yo kuririmba mu gitaramo kinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya kizwi nka East African Party; kuri iyi nshuro ‘gakondo’ yashyizwe ku ibere.



East African Party ni kimwe mu bitaramo bikomeye bibera mu Rwanda. Mbere y’umwanduko w’icyorezo cya Covid-19 cyahurizaga i Kigali abahanzi bakomeye bo mu Rwanda n’abo mu mahanga hagamijwe gushimisha abaturarwanda n’abandi.

Ni igitaramo gitegerejwe na benshi kuva mu mpera z’uyu mwaka. Kigali Arena imaze iminsi itegura ibitaramo bica kuri Televiziyo y’u Rwanda ifatanyije na Rwanda Convention Bureau na Visit Rwanda bamaze iminsi bararika abantu igitaramo cya East African Party kizaba ku wa 01 Mutarama 2021.

Kigali Arena yatangiye kuvuga ibi kuva ku gitaramo Chorale de Kigali iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika n’igitaramo abaramyi Patient Bizimana, Aime Uwimana na Gaby Irene Kamanzi bahakoreye binjiza Abanyarwanda mu byishimo bya Noheli.

INYARWANDA yabonye amakuru avuga ko abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Cecile Kayirebwa, Masamba Intore, Jules Sentore, Cyusa Ibrahim, Mariya Yohani na Muyango Jean Marie bubakiye umuziki wabo kuri gakondo bari mu biganiro na kompanyi East African Promoters itegura iki gitaramo ngaruka-mwaka.

Cecile Kayirebwa amaze iminsi mu Rwanda. Ndetse yatangiye gukora imyitozo y’indirimbo azaririmba afashijwe n’itsinda rya Angel&Pamella. Ni mu gihe abandi bahanzi bazemeranya n’iyi kompanyi bagomba gufatwa amashusho ku wa Gatatu w’iki Cyumweru.

Iki gitaramo kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga. Amashusho azafatirwa muri Kigali Arena hanyuma atambutswe kuri Televiziyo y’u Rwanda, ku wa 01 Mutarama 2021 mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwinjira mu mwaka mushya.

Ni ku nshuro 12 East African Party igiye kuba kuva mu mwaka wa 2009. Igiheruka cyabaye mu 2019, cyahaye umwihariko abahanzi b’abanyarwanda, ndetse umushyitsi Mukuru yari Mugisha Benjamin [The Ben].

Kuva ibi bitaramo byatangira kubera mu Rwanda (2009-2019) byatumiwemo abahanzi 50 barimo Abanyarwanda 29 n’abo mu mahanga 21, bavugije umurishyo w’ingoma biratinda-Abakibyiruka n’abakuze barizihirwa.

Umuhanzi Kidum wisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo kudataramira mu Burundi, ni we uri imbere y’abandi bahanzi bo mu mahanga bamaze kuririmba inshuro nyinshi muri East African Party, kuko yasusurukije Abanyarwanda inshuro eshatu mu bihe bitandukanye.

Ibitaramo bya East African Party byinjiye agatubutse mu mifuko y’abahanzi batandukanye by’umwihariko abo mu mahanga bo muri Uganda, Burundi, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi henshi.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou utegura ibi bitaramo aherutse kubwira Kiss Fm, ko bimwe mu bitaramo bya East African Party byagenze neza birimo icyaririmbyemo Cecile Kayirebwa, Makanyaga Abdul, Mwitenawe Augustin, Orchestre Impala, Butera Knowless, King James n’umuraperi Jay Polly.

Hari kandi icyo The Ben yakoreye mu Rwanda mu 2017, icya Meddy yakoze mu 2018 n’icyo Diamond aherutse gukorera mu Rwanda asoza ibitaramo by’iserukiramuco bya Iwacu Muzika Festival mu mwaka wa 2019.

Ku wa 01 Mutarama 2020, The Ben yataramiye Abanyarwanda abanjiza mu mwaka mushya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND