Kigali

Inzu ya Micheal Jackson yaguzwe n’umuherwe Ron Burkle kuri Miliyoni 22 z'amadolari

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/12/2020 11:07
0

Imwe mu mazu manini Micheal Jackson yari atunze izwi ku izina rya Neverland Ranch yaguzwe n’umuherwe Ron Burkle ayitanzeho akayabo ka miliyoni 22 z'amadolari.



Iyi nzu nini yo mu bwoko bwa Mansion, Micheal Jackson yayiguze mu mwaka wa 2004 ayita Neverland Ranch ikaba iherereye mu gace ka California.

Umuherwe w’umunyamerika witwa Ron Burkle akaba ari we wayiguze nyuma y’igihe kinini iyi nzu iri ku isoko ariko ntawuri kuyigura. Ku kayabo ka miliyoni 22 z'amadolari Ron Burkle yegukanye inzu y’icyamamare Micheal Jackson.

Ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ko iyi nzu yahoze ituwemo na Micheal Jackson yagiye ku isoko mu mwaka wa 2015, icyo gihe umuryango we ukaba warasabaga miliyoni 100 z'amadolari kuyigurisha.

Mu mwaka wa 2017 iyi nzu imaze imyaka 3 ku isoko ntawurayigura yamanuriwe igiciro iva kuri miliyoni 100 ijya kuri miliyoni 67 z'amadolari ku muntu wifuza kuyigura.

Inzu yahoze ari iya Micheal Jackson izwi ku izina rya Neverland Ranch iherereye muri California

Ron Burkle akaba yabwiye ikinyamakuru Hollywood Unlocked ko ku munsi wo kuwa kane w’icyumweru gishize ari bwo yaguze iyi nzu ya Micheal Jackson kuri miliyoni 22. Uyu muherwe avuga ko icyatumye ayigura ari uko yahoze ari inshuti ya hafi ya Micheal Jackson.

Uyu muherwe uvuga ko impamvu iyi nzu yatinze ku isoko ari ukubera ko abantu bayitinye kuyigura bitewe n'uko iyo nzu ariyo yavuzweho ko Micheal Jackson yafatiyemo umwana ku ngufu. Kuva ayo makuru yajya hanze abantu bahise batinya iyi nzu. Ron Burkle avuga ko byari kumubabaza iyo iyo nzu igurwa n'undi muntu utari we.

Umuherwe Ron Burkle waguze inzu ya Micheal Jackson

Janet Jackson mushiki wa nyakwigendera Micheal Jackson yabwiye ikinyamakuru The Shaderoom ko inzu yahoze ari iya musaza we yaguzwe n’umuherwe Ron Burkle akaba ari n’inshuti ikomeye y’umuryango wabo.

Src:www.theshaderoom.com,www.hollywoodunlocked.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND