RFL
Kigali

Agiye kuba muri Amerika! Rusheshangoga Michel yasezeye kuri ruhago nyuma ya Nzarora Marcel

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/12/2020 10:18
0


Myugariro w'ikipe y'igihugu ndetse na As Kigali Rusheshangoga Michel yaraye asezeye ku bakinnyi bagenzi be aho agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwita ku muryango we ibya ruhago akaba abiretse.



Rusheshangoga w'imyaka 26 y'amavuko, yari mu bakinnyi rukumbi  bitabiriye igikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexico mu 2011 ubwo baviragamo mu mikino y'amatsinda. Umunyezamu wari mu izamu icyo gihe Nzarora Marcel na we mu mpera z'umwaka ushize wa 2019 yerekeje mu gihugu cy'u Bwongereza avuga ko agiye gukomeza amashuri ye, icyo gihe yari avuye mu ikipe ya Mukura yari amaze gusinyira no gukinira imikino ya CECAFA gusa nyuma byarangiye umupira w’amaguru awuhagaritse.


Umwaka ushize ni bwo Michel yakoze ubukwe

Michael wari umaze umwaka n'igice muri As Kigali ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nyuma y'imyitozo ni bwo yafashe umwanya asezera ku bakinnyi bagenzi be ndetse n'abatoza ababwira ko ibyo bumvaga nk'ibihuha ubu ari cyo gihe ngo abibabwire, akaba yabivuze ubwo yaganiraga na IGIHE. Yagize ati “Kuva nava muri APR FC, nanjye nisanze mu muryango mwiza, umuryango w’abantu banyakiriye neza, bambanira neza. Mfashe uyu mwanya mbashimira mbikuye ku mutima.”

“Ndabifuriza ko urugendo mwatangiye rugomba kurushaho, ntekereza ko uyu mwaka ni wo navuga ko ari uwa AS Kigali, mugomba kuwugira uwanyu. Ndabizi ko mubishoboye, ndabifuriza amahirwe masa, dukomeze dushyire hamwe twese. Ndabakunda cyane.”


Rusheshangoga umwe mu bakinnyi bagiriye ibihe byiza mu ikipe ya APR FC aho yahimbwe 'Rushengurareyo' bitewe n'igitego yatsinze Rayon Sports 

Umwaka ushize 2019 ni bwo uyu myugariro yakoze ubukwe na Nakazungu Aimé ndetse akomeza akazi ke atari kumwe n'umuryango we ariko bibaye ngo ko awusanga aho uri muri Amerika. Michel Rusheshangoga yari mu bakinnyi bahamagawe na Mashami Vincent bagombaga kwitegura imikino ya CHAN izabera muri Cameroun muri Mutarama 2021 ndetse akaba yari mu bakinnyi bitegura gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup As Kigali izahuramo na KCCA yo muri Uganda dore ko umukino ubanza As Kigali yari yatsinze KCCA kuri mpaga y'ibitego 2-0.

Michel Rusheshangoga mu gikombe cy'isi 2011 ubwo Amavubi yahuraga n'u Bwongereza

Michel yageze muri APR FC mu 2012 avuye mu Isonga FC. APR FC yayigiriyemo ibihe byiza anatwara ibikombe bitandukanye ayivamo yerekeza mu ikipe ya Singida muri Tanzania ayimaramo umwaka agaruka muri APR FC ariho yavuye ajya muri As Kigali asezereyemo umupira w'amaguru.


Umwe mu mugoroba abakunzi ba Rayon Sports batazibwagirwa kuri Michel


Asezeye ruhago ari umukinnyi wa As Kigali


Nzarora Marcel na we aherutse gusezera kuri ruhago






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND