RFL
Kigali

Rubaduka Frank washinze Miss Career Africa yitabye Imana

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/12/2020 18:40
0


Rubaduka Frank washinze irushanwa rya Miss Career Africa ribera mu Rwanda mu mpera z’umwaka yitabye Imana.



Sandrine Munezero Umuyobozi wa Miss Career Africa yabwiye INYARWANDA ko Rubaduka Frank yitabye Imana ku gicamunsi cy’iki Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, arohamye mu kiyaga cya Cyohoha mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Frank Rubaduka yari azwi cyane ku kwihangira imirimo no ku biganiro bitandukanye yanyujije kuri Televiziyo zikomeye. Yubahirwa cyane icyemezo gikomeye yafashe cyo kuva muri Kaminuza habura igihembwe kimwe ngo asoze kugira ngo akurikire inzozi ze. Ni icyemezo cyarimo ibyago byinshi.

Afatanije n'abandi, Frank yashinze imishinga irenga umunani igenda neza mu ngeri zitandukanye. Ni ibikorwa bitandukanye byambukiranya imipaka muri Afurika, harimo na Miss Career Africa, All Trust Consult, n'ibindi-kandi ntabwo yahagaze.

Kuva mu 2013, yakoze ibikorwa byageze ku bantu barenga miliyoni 2 binyuze mu biganiro bye byo kuri Televiziyo n'amahugurwa ku mashuri yisumbuye arenga 120 na Kaminuza.

Yari afite icyerekezo cyo gufasha miliyoni 1 y'abantu kuba ba rwiyemezamirimo bo muri Afrika mu 2048 binyuze mu gutera inkunga udushya twabo, kubahugura mu by'ubucuruzi no kubasangiza urukundo rwa Yesu.

Frank yahoranaga ibitekerezo birasa ku kwezi, yubaka sisiteme zirambye. Mu gihe cyo kuruhuka, yakoraga imyitozo yo koga na Martial arts, no kumva umuziki utuje.

INYARWANDA imwifurije iruhuko ridashira

Frank Rubaduka washinze irushanwa rya Miss Career Africa n'ibindi bikorwa yitabye Imana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND