RFL
Kigali

Rihanna agiye kwandika igitabo kigisha guteka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/12/2020 10:21
0


Umuhanzikazi Rihanna ari mu myiteguro yo kwandika igitabo gikubiyemo amasomo yo guteka neza by'umwihariko kikazaba kcyirimo n'ubwoko bw'ibiryo uyu muhanzikazi akunda.



Rihanna umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye mu muziki wo ku rwego rw'isi kuva mu mwaka wa 2005 yatangira kuririmba. Kugeza ubu uyu muhanzikazi ari no ku rutonde rw'abari n'abategarugori bakomeye ku isi kandi bafite amafaranga menshi.

Umushinga wo kwandika igitabo kigisha guteka Rihanna yatangaje ko awufite ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru cyitwa Closer. Yavuze ko ageze kure imyiteguro yo kwandika igitabo cyo guteka ateganya gusohora mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha.

Rihanna avuga ko igitekerezo cyo kwandika igitabo cyigisha guteka yacyigize ubwo yari ari muri gahunda ya guma mu rugo (quarantine). Mu magambo ye yagize ati: "Mu buzima bwanjye nkunda guteka ariko bitewe n'akazi kanjye ntabwo nabonaga umwanya wo kubyikorera, ubwo twari muri gahunda ya guma mu rugo nabonye umwanya wo guteka nkuko byifuza."

Rihanna ari gutegura amafunguro

Akomeza agira ati "Igihe namaze nicaye mu rugo cyatumye ndushaho gukora ibintu ntajyaga mbonera umwanya by'umwihariko gutegura amafunguro. Najyaga ntekera abantu twari kumwe bagakunda imitekere yanjye nibwo natangiye kugira igitekerezo cyo kwandika igitabo cyigisha guteka."

Rihanna w'imyaka 32 avuga ko igitabo cyo guteka azasohora cyizaba kirimo ubwoko bw'amafunguro akunda gufata n'uko ategurwa, ibyo bikazajyana n'ibyo kunywa akunda gufatana n'ibiryo. Uyu muhanzikazi yanahishuye ko akunda kurya amafi uko yaba atetse kose cyangwa ibyo yaba atekanye nabyo, kuri we ngo nta biryo bimurutira amafi.


 Rihanna uvugako akunda kurya amafi

Uyu muhanzikazi yasoje yizeza abakunzi be ko n'ubwo atari gusohora ibihangano bishyashya ari gukora imishinga mishya irimo igitabo kigisha guteka yizeye neza ko kizashimisha abafana be.

Src:www.closer.com,www.dailymail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND