RFL
Kigali

Yakoranye ubwitange n'ubushishozi: RBA ivuga kuri Tidjara Kabendera wasezeye nyuma y'imyaka 18 ayikorera

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/12/2020 11:47
1


Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA cyasezeye Tidjara Kabendera wari umaze imyaka 18 agikorera, kivuga ko yakoranye ubwitange n’ubushishozi mu kazi ke yubakiyemo izina, yunguka umuryango mugari wamuteye imbaraga mu bihe bitandukanye.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2020, ni bwo Tidjara Kabendera uri mu banyamakuru bagwije ibigwi yasoze imirimo ye mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA. Yavuze ko mu myaka 18 Tidjara Kabendera yari amaze mu kazi “yakoranye ubwitange n’ubushishozi. Tumwifurije ishya n’ihirwe.”

Imyaka 18 yari ishize Kabendera yicaye ku ntebe ya se Kabendera Shinani yubakiyeho amateka akomeye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ijwi rya Tidjra Kabendera ryumvikanye bwa mbere kuri Radio Rwanda tariki 10 Gicurasi 2002. Yanditse kuri konti ye ya instagram, avuga ko byari nk’inzozi zibaye impamo kuri we ‘kuko nari narabyifuje, Imana irabikora mbigeraho’.

Yavuze ko nta bundi buhanga yakoresheje ‘usibye impuhwe z’Imana. Avuga ko mu rugendo rw’imyaka 18 yari amaze hari benshi bamenyaniye muri iki kigo, yunguka inshuti, abavandimwe, abajama bagize umuryango mugari yungutse kandi ngo arabishimira Imana.

Uyu mubyeyi avuga ko hari abo bamenyaniye mu cyitwa ‘Show Bizz’ bamufashije gukuza izina rye. Avuga ko adashidikanya ko afite abakunzi benshi bagiye babana mu biganiro bitandukanye. Ati “Mwakomeje kungaragariza ko byose mwabikunze ubutitsa.”

Kabendera yashimye Imana yamugize uwo ari uyu munsi. Ashima Orinfor yaje guhinduka Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) bamwakiriye bakamuha umwanya akagaragaza impano ye ndetse akabasha no gukuza izina rye.

Yavuze ko Madamu Victoire Nganyira witabye Imana wakunzwe mu kiganiro ‘Wari Uziko’ ari umwe mu babyeyi bamwakiriye bamwereka urukundo ‘cyane’. Ati “Warakoze Imana ikomeze ikuruhure mu mahoro.”

Yakomeje avuga ko mu rugendo rw’imyaka 18 yari amaze kuri RBA yahahuriye n’abantu bamubereye inshuti za hafi mu buzima bw’akazi barimo Marcel Rutagarama ‘uri imfura imbere n’inyuma’. Ashima Jean Lambert Gatare uri mu buyobozi bwa Radio Isango Star wamufashe akaboko akamwereka uko akazi gakorwa.

Yavuze ko uwitwa Fidel Kajugiro Sebarinda yamugiriye inama azakomeza gukurikiza. Avuga kuri Christine Uwizeye, yagize ati “Uri Mama wanjye ibihe byose warambwiye uti ‘nubana n’Imana byose bizagenda neza.”

Kabendera kandi yashimye umunyamakuru Mulindwa. Yavuze ko hari benshi cyane bahuriye muri aka kazi kandi ashima. Yashimye abamukurikiye mu biganiro bitandukanye, avuga ko urugendo rwe muri RBA rurangiye uyu munsi.

Ati “TK ntiryari kubaho ntabafite mwese muri gusoma ubu butumwa ariko urugendo rwanjye muri RBA rurangiye uyu munsi muri bya biganiro byose twabanyemo. Gusa, ndahari kandi nzakomeza kubakunda. Hari byinshi tuzabanamo nza kubabwira mu minsi iri imbere.”

Tidjara Kabendera yamamaye nka TK, Big Sister, Mama Afrika. Imyaka 18 yari ishize asizanira kusa ikivi cy’umubyeyi we, Shinani. Yamenywe na benshi binyuze mu biganiro byubakiye ku myidagaduro n’ibihugura rubanda; yakurikirwaga n’umubare munini mu biganiro ‘Kazi ni kazi’, ‘Amahumbezi’ bya Radio Rwanda ndetse n'ikigano cy'Igiswahili ‘East Afrika Connexion 250’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV). 

Ubwo yizihizaga imyaka 15 yari amaze kuri Radio na Televiziyo by'u Rwanda, yavuze ko yakuze atozwa na se kuba umuntu w’ubumuntu no guhorana morale. Ngo uko yitwara n’uko akagaraga byose abicyesha Se wahoraga yisekera, agasabana na buri wese.

Mu byo yabwiwe na Se harimo no guharagara ku kuri kwe. Yagize ati “Wakundaga kumbwira ngo ntukemere ko hari ukurenganya jya uhagarara ku kuri kwawe kuko niwemera kurenganywa uzaba uri gutsindwa urugamba rw'ubuzima".

Yashimye nyina wamureze mu rukundo rwa kibyeyi akamukunda kurusha uko undi wese yabikora. Yanamushyimiye ko yamubaye hafi mu rugendo rw’itangazamakuru n’ubuzima acamo.

Tidjara yavuze ko imyaka 18 yari ishize akorera RBA yamubereye umugisha, ayungukiramo umuryango mugari


RBA yavuze ko Tidjara yaranzwe n'ubushishozi ndetse n'ubwitange mu gihe cy'imyaka 18 yari amaze ayikorera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwanyirimpuhwe bernadethe3 years ago
    Twamukundaga none tumwifurije amahirwe masa mubyo agiyemo byose imana imugende imbere azagire umwaka mushya muhire





Inyarwanda BACKGROUND