RFL
Kigali

Urutonde rw’amagambo aryohera amatwi y’umugabo uwo ari we wese

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/12/2020 17:46
0


N'ubwo abagabo n'abagore batandukaniye kuri byinshi, ntibikuraho ko abagabo na bo ari abantu bagira amarangamutima mu bijyanye n'urukundo.



Ntabwo abagabo baremewe gukunda abagore babo no kubabwira amagambo meza gusa ahubwo burya na bo baryoherwa no kumva amagambo meza asize umunyu cyane iyo bayabwiwe n’abagore babo. Ku bw’ibyo rero si igikuba kuba umugore yabwira umugabo we ijambo riryoheye amatwi ye.

Hano rero hari urutonde rw’amagambo abagabo bose bakunda kumva, ariko ntibazigera bagusaba kubibabwira.

1.“Ntewe ishema nawe”: Burya iyo ubwiye umugabo ko utewe ishema no kuba yitwa umugabo wawe bimubera igitsikamutima, bivuze ko wishimiye ko ari uwo ari we, ibi bimutera imbaraga zo gukora uko ashoboye kose kugira ngo azahore yumva iryo jambo ryiza umubwiye.

2.“Ndakwizeye”: Iri jambo ryurura umutima w’umugabo ku buryo bukomeye, mu isi aho ubunyangamugayo bubuze, biroroshye cyane gukeka mugenzi wawe ku bw’ibyo yakoze. Niba utizeye umukunzi wawe, uzahora wumva udafite umutekano ari naho uzasanga uhora umugenzura kuri buri kimwe cyose, kutamwizera rero bizamufasha guhora akinze umutima we, ariko numwizera ndetse ukabimwereka bizuzuza umubano wanyu kuko ntacyo azaba akiguhishe.

3. Mbega ukuntu wabaye mwiza cyane uyu munsi!“: Abagore murabizi ko bakunda umunu ubabwira ko ari beza, cyane cyane iyo umaze amasaha witunganya ngo urebe ko wagaragara neza, burya n’abagabo birabanezeza kumva ko ari beza, bikore! Mubwire ko ari mwiza ni umugabo wawe, nubwo yaba ntacyo yahindutseho ariko bivuge, bizatuma wigarurira umutima we bizanamutera imbarag zo gushaka icyatuma aba mwiza imbere yawe kurutaho.

4. “Urakoze”: Mushimire iteka kandi si ngombwa ko umushimiakuko hari icyo agukoreye ahubwo mushimire kuri buri kantu kose bizatuma arushaho kukunezererwa kandi arusheho kugira ibyo agukorera kugira ngo umushimire nanone.

5.“ Ndagushyigikiye”; Kumva ushyigikiwe n’umukunzi wawe ntako bisa bituma wumva ukomeye ndetse bikaguha imbaraga zo guhangana n’ingorane uzahura na zo mu byo urimo, ariko uzi gukora ikintu wagira ibyago kigapfa ukumva umugore wawe arakubwiye ati n’ubundi byaratinze, nari narakubwiye wanga kumva, ubwiyemezi bwawe!! N’ibindi, amagambo nk’ayo aca intege, ibyiza ni ukubwira umukunzi wawe ijambo rimukomeza ndetse rituma arushaho kugukunda ubundi mukibanira ubuziraherezo.

Src: Glamour.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND