N'ubwo abagabo n'abagore batandukaniye kuri byinshi, ntibikuraho ko abagabo na bo ari abantu bagira amarangamutima mu bijyanye n'urukundo.
Ntabwo abagabo baremewe gukunda abagore babo no kubabwira amagambo meza gusa ahubwo burya na bo baryoherwa no kumva amagambo meza asize umunyu cyane iyo bayabwiwe n’abagore babo. Ku bw’ibyo rero si igikuba kuba umugore yabwira umugabo we ijambo riryoheye amatwi ye.
Hano rero hari urutonde rw’amagambo abagabo bose bakunda
kumva, ariko ntibazigera bagusaba kubibabwira.
1.“Ntewe ishema nawe”: Burya iyo ubwiye umugabo ko utewe
ishema no kuba yitwa umugabo wawe bimubera igitsikamutima, bivuze ko wishimiye
ko ari uwo ari we, ibi bimutera imbaraga zo gukora uko ashoboye kose kugira ngo
azahore yumva iryo jambo ryiza umubwiye.
2.“Ndakwizeye”: Iri jambo ryurura umutima w’umugabo ku buryo
bukomeye, mu isi aho ubunyangamugayo bubuze, biroroshye cyane gukeka mugenzi
wawe ku bw’ibyo yakoze. Niba utizeye
umukunzi wawe, uzahora wumva udafite umutekano ari naho uzasanga uhora
umugenzura kuri buri kimwe cyose, kutamwizera rero bizamufasha guhora akinze
umutima we, ariko numwizera ndetse ukabimwereka bizuzuza umubano wanyu kuko
ntacyo azaba akiguhishe.
3. Mbega ukuntu wabaye mwiza cyane uyu munsi!“: Abagore
murabizi ko bakunda umunu ubabwira ko ari beza, cyane cyane iyo umaze amasaha
witunganya ngo urebe ko wagaragara neza, burya n’abagabo birabanezeza kumva ko
ari beza, bikore! Mubwire ko ari mwiza ni umugabo wawe, nubwo yaba ntacyo
yahindutseho ariko bivuge, bizatuma wigarurira umutima we bizanamutera imbarag
zo gushaka icyatuma aba mwiza imbere yawe kurutaho.
4. “Urakoze”: Mushimire iteka kandi si ngombwa ko umushimiakuko hari icyo agukoreye ahubwo
mushimire kuri buri kantu kose bizatuma arushaho kukunezererwa kandi arusheho
kugira ibyo agukorera kugira ngo umushimire nanone.
5.“ Ndagushyigikiye”; Kumva ushyigikiwe n’umukunzi wawe ntako
bisa bituma wumva ukomeye ndetse bikaguha imbaraga zo guhangana n’ingorane
uzahura na zo mu byo urimo, ariko uzi gukora ikintu wagira ibyago kigapfa
ukumva umugore wawe arakubwiye ati n’ubundi byaratinze, nari narakubwiye wanga
kumva, ubwiyemezi bwawe!! N’ibindi, amagambo nk’ayo aca intege, ibyiza ni
ukubwira umukunzi wawe ijambo rimukomeza ndetse rituma arushaho kugukunda
ubundi mukibanira ubuziraherezo.
Src: Glamour.com
TANGA IGITECYEREZO