Abasore beza bakunda guhura n’ibibazo bitandukanye aho abantu baba babafata uko batari, Kuba mwiza tuvuga hano ni ukugira Isura nziza no kugaragara neza mu bandi.
Abasore benshi beza banyura mu bibazo bitandukanye ariko bimwe kuri bose, iyo uri umusore ukaba uri mwiza, abantu bakunda kukubona nk’umwirasi, umwibone se n’ibindi kandi ugasanga akenshi ntaho bihuriye n’ukuri. Hano rero hari ibibazo abasore beza bakunda guhura nabyo:
1.Abasore beza bafatwa nk’abatinganyi, kubera ukuntu bahora
basa neza ndetse bambaye neza akenshi abantu babibeshyaho bibwira ko ari
abatinganyi ariko siko biri.
2.Abasore beza baba bafite abakobwa cyangwa se abagore
babiruka inyuma ugasanga abo basore bafatwa nk’abatwaye abagore b’abandi kandi
nta ruhare baba babigizemo ngo bakundwe n’igitsinagore.
3. Abasore beza bafatwa nk’abakinisha imitima y'ababakunda,
ahangaha usanga akenshi iyo umukobwa yakunze umuhungu mwiza ntabasha
kwihanganira kubona hari undi mukobwa bari kumwe, kubera ko rero abakobwa
bamwizanira ugasanga wa wundi bakundanye ntabishyikira akamufata nk’uri
gukinisha umutima we kandi nta ruhare yabigizemo.
4.Abasore beza bakunze kugirirwa ishyari, ahanini iyo hari
icyo bagezeho usanga bagenzi babo babagirira ishyari, bya bindi umuntu abura
icyo atuka inka akavuga ati 'dore ibyo bicebe byayo'.
5. Abasore beza bafatwa nk’abibone, mu bihugu bitandukanye
usanga abasore beza bafatwa nk’abibone, batekerezwa nk’abari hejuru y’ikintu
cyose ari nabyo bibatera ubwibone ariko siko biri usanga akenshi abasore beza
basabana na buri wese.
Src: parledamour.fr
TANGA IGITECYEREZO