RFL
Kigali

“Nzakurwanirira ariko sinzarwana nawe ngo unkunde, niba hari undi muntu wandushije kukwitaho uzamukunde" Urukundo rushingira kuki?

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:22/12/2020 6:17
6


Ahari utegereje undi muntu, ahari utegereje undusha buri kimwe, ahari utegereje uwo muzahura ugakunda isura n’ingaragaro ye, ahari njye ntabwo mpagije ntabwo ibyo nakoze bihagije?. Nakubwiye ko nzakurwanirira ariko nanone wibuke ko ntazarwana nawe. Niba hari undusha ku kwitaho azagutware.



Cia ni umukobwa wavukiye mu muryango ukize, yakuze neza yumva ko nawe azakunda umuhungu ukize ndetse warangije amashuri yose abaho. Cia yari afite uburanga, yari umukobwa usenga kandi urebeye inyuma wabonaga ko ari umukobwa wiyubashye mu by’ukuri. 

Cia yari wa mukobwa wumvaga ko igihe cyose akibitse mu mufuka we ari icye, ku buryo buri kimwe yakibitsaga igihe akakibwira ko acyizeye ku rwego rwo hejuru. Cia twarahuye duhura nshiriritse, duhura iwacu ari abakene, duhura ntazi kwambara ibihenze, duhura ndi wa muhungu wiyubaha akamesa ibyo afite akabyambara kandi akamenya gukora cyane no kurwanirira icyo nshaka kugera ho. Nubwo byari bimeze bityo burya twese tugira umutima kandi turakunda.

Umuhanzikazi witwa Taylo Dayne yararirimbye ati “Niba urukundo rwararemewe kuba urwacu, ubwo ni njye nawe, kuva mu ntangiriro kugeza ku iherezo ry’ibihe, tuzaba twishimye, wowe nanjye, kuko ni ko byanditswe”. Uko numvaga aya magambo niko nahitaga ntekereza kuri Cia twahuye. Trent Shelton yanyigishije ko urukundo ari ikintu gikomeye ndetse urukundo rutagendera ku marangamutima y’umuntu muhuriye mu nzira ahubwo urukundo rugusaba ibimenyetso bya nyabyo rukagusaba no kwizera umuntu bitewe n’ibyo akora (Ubuzima bwe busanzwe ,…..).

Abahanga mu rukundo bavuga ko ibyo wowe ukorera umuntu bimwereka ko wamurwanirira ku kigero cya 80% n'ubwo we yaba ntacyo akwereka. Gusa bavuga ko umuhungu ari we uba uwa mbere kurira iyo nyubako.

Nyuma y’imyaka duhuye nifuje ku mwandikira amagambo make nifuje ko namwe mwese mwigiraho. Cia asigaye anyirengagiza, namubwiye ko mukunda byeruye ariko kuva icyo gihe impumuro ye, mesaje ye,…. Sinkibibona yaranyihishe.

 “Mukundwa kuva twahura, kuva nakubona nabonye ko uri umukobwa mwiza bitari iby’inyuma ahubwo by’imbere muri wowe. Mukundwa namenye ko nabura buri kimwe cyanjye kugira ngo nkubone. Ndabizi ko hari benshi muziranye bagukunda, yewe nawe ureba ukabona wabakunda ariko mukundwa nakubwiye ko batari bugukunde nkanjye kuko njye naguhisemo.

Cia nakoze icyo nashoboraga gukoraga kiriya gihe kandi ndagushimira ko wemeye kuntega amatwi ukanyumva, ukemera kwicarana nanjye ukampa umwanya wawe, ndetse ukemera na buri kimwe nagukoreraga ukagifata wishimye, warakoze. Ndakuzi ntiwirengagiza gusa muri iyi minsi bisa n’aho ntangiye kujya hasi muri gahunda zawe ahari sinkikenewe kandi kukurwanya sinabishobora.

Cia ndabyibuka mbere ! Ntabwo waryamaga utamvugishije, ntabwo waryamaga nkiri maso, yewe warantegerezaga tukaryamira rimwe ariko ubu sinzi niba kugukunda byari butume nkubura kandi sinabaho ndi inshuti yawe iraho kuko urabizi ko ntabishobora. Urukundo rwanjye kuri wowe ni iteka ryose n’ubwo …………………… nako nawe urabizi Cia nzakwitaho numpa amahirwe. 

Nizeye ko uru rwandiko nirukugeraho uzatekereza ku rukundo rwanjye naguhaye, umwanya ndetse n’ibyo nigomwe ku bwawe maze urekere aho gutegereza abandi, gusa Cia nzakurwanirira inkundura ariko sinzarwana nawe ngo unkunde. 

Niba ufite undi wagukunze kundusha azakugire, niba koko yaragukunze kundusha mu buzima, niba koko abikwiriye azakugire kuko ntabwo nakurwanya ahubwo icyo nshoboye ni ukukurwanirira kandi wabonye ko ntako ntagize”.

Urukundo rusobanurwa nabi, akenshi abantu batandukanye bafata urukundo nk’ikintu batwara mu mufuka ku buryo bagiha umuntu bahuye bakumva baramwishimiye, nyamara urukundo rwakabaye ikintu kinini kiremereye ndetse kigoye gutanga bitewe n’amarangamutima y’inyuma. Urukundo rurenze amarangamutima. 

Umuntu umwe yaragize ati “Uriya mukobwa arankunda ariko nabuze impamvu n'imwe yatuma mwemerera urukundo, ni mwiza by’inyuma, ariko se, nshingire kuki? Ni byo tumaze imyaka tuziranye, tuganira, dukina,… ariko se nkore iki?. Niko yagombaga kwibaza kuko afite umutima.

Urukundo rushingira ku bintu binshi. Urukundo ntabwo ari amarangamutima. Urukundo ni ibikorwa. Ibikorwa ntabwo ari imodoka bakuguriye, ibikorwa ni uburyo bakwitayeho muri bike. 

Iyi nkuru ishingiye ku muntu utazwi, Cia ni izina twafashe nk’urugero kugira ngo tubashe gutambutsa ubutumwa neza. Niba ufite igitekerezo, niba warababajwe mu rukundo ukaba ukeneye inama siga ubutumwa ahatangirwa ibiterezo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Darius3 years ago
    Iyinkuru Y'urukundo Ndayikunze Nukuri Pee Mukomeze Muduhe Izindi Mumpe Number Ya Jean 🙏
  • DUSENGIMANA ALEXI3 years ago
    NDAgisha inama nashatse umugore nsanga atari isugi ubwe anyibwirira ko yasambanye inshuro eshatu numva nguye mukantu ubu numva nicuza icyatumye nsezerana nawe ndabinginze mungire inama nkore iki?
  • Sammu3 years ago
    Ewana iynkuru idukorey umuti e
  • Kwizera 3 years ago
    Dusengimana Alexis komera cyane ! Twagufasha twandikire kuri EMAIL: kwizerajeandedieu250@gmail.com Tugufasha kimwe na #Darius waca kuri iyo email. Imana ibahe umugisha kubwo kudukurikira no kugaragaza uko mwiyumva.
  • ndihokubwayo therence3 years ago
    Urukundo ndimwo harimwo urujijo ndacibaza ese ndakunzwe cankndabeshwa nakunzumukobwa nyuma nzakumusiga kubwubuzima ngenda kurondera imibereho.kuva ngiy umutima nturizera neza koyobakinkunda kuva ngenda foneye sinzingen imez sms ye naribaw gusa kimw ntafone afise ndibaza ese nibankunda kuki atagirakigoro kugutira fon ngwamvugishe?mungirinama murakoze
  • Kwizera Jean de Dieu3 years ago
    @ndihokubwayo therence Bizagusaba kwihangana ushake uko umubona amaso kumaso nina bwo uzamenya ikibazo afite niba utaramubona ntagoo ukwiriye kumushidikanyaho , ubishoboye wakomeza ku mwizera kuko wasanga akigukunda. Mu gihe utaramubona nubishobora ukomeza umutegereze kugeza umubonye cyangwa umenye neza aho yerekeje ni ikibazo afite kuko wasanga aho aherereye ntanuburyo bwa telefoni yabona. Ukuri ni uko agukunda ahubwo ikibazo ni uko mutakivugana. Soier patient





Inyarwanda BACKGROUND