RFL
Kigali

“Umubiri wanjye ni ubucuruzi kandi ni amafaranga”- Uyu muhanzikazi uko asa byamutwaye asaga Miliyoni 132 Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/12/2020 16:53
0


Ikimero cy’inkumi gishora kuyihindurira ubuzima kikayihesha igikundiro ikigarurira imitima ya benshi bikayifasha kwigwizaho ubutunzi butabarika. Tugiye kugaruka kuri byinshi utamenye ku kizungerezi Vera Sidika, ufite uburanga bwatumye yamamara mu mashusho y’indirimbo n’imbuga nkoranyambaga.




Vera Sidika kwihinduza uruhu byamutwaye asaga miliyoni 132 z'amanyarwanda

Umuhanzikazi Vera Sidika ubusanzwe yitwa Vera Sidika Mung’asia, ni inkumi yabonye izuba tariki 30 Nzeri 1989 avukira i Mombasa mu murwa mukuru wa Kenya. Yigaruriye imitima y’abagabo batari bake barimo n’ibyamamare kubera ikimero cye. Uyu mushabitsi usibye kugaragara mu mashusho y’indirimbo, ni umunyemari ufite televiziyo ye akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri Instagram ye yitwa ”queenveeboseet” abamukurikira ni miliyoni imwe n’ibihumbi magana acyenda. Indirimbo ya mbere yagaragayemo ni iyitwa “You Guy” yo mu 2012 y’itsinda P- Unite ryakanyujijeho mu minsi yashije mu ndirimbo zitandukanye nka “Kare” n’izindi. Yegukanye igihembo nk’inkumi yahize abandi mu kugaragara neza mu mashusho y’indirimbo muri Africa y’Uburasirazuba.

Ni umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo nyinshi nka "MIMI", "NALIA", n'izindi. Yagaragaye kandi muri filime y’uruhererekane yitwa Nairobi Diaries n’izindi nyinshi zakunzwe n’abatari bake yagiye akinamo. Umuntu yavuga ko yatangiye kwamamara afite imyaka 17 amurika imideri y’abantu banini. Mu 2009 yagiye kwiga muri Kenyatta University afite intego yo kwiga ibijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni bimwongerera imbaraga zo kuzamura impano ye n’ubwo atarangije kwiga.

Igishitura abantu benshi kandi cyikamwinjiriza amafaranga ni uburanga bwe. Yemera ko ubu buranga atari ubwo yavukanye. Yigeze guhishura ko ubwo yihinduzaga uruhu bitari byoroshye kuko yari agiye kubihuriramo n’ikibazo anahishura ko kujya kubikoresha mu Bwongeraza byamutwaye akayabo ka Miliyoni 15 z'amashiringi ya Kenya, mu mafaranga y'u Rwanda akaba arenga Miliyoni 132.

Aha yari mu kiganiro n’umunyamakuru Larry Madowo icyo gihe yongeyeho ko uyu mubiri wamutwaye akayabo umwinjiriza agatubutse. Ati ”Umubiri wanjye ni ubucuruzi kandi unyinjiriza amafaranga”.

Yavuzwe mu rukundo n’abagabo batandukanye barimo umuhanzi Otile Brown wo muri Kenya wakoranye indirimbo “Dusuma”na Meddy, Tommy Daniel, Yommy Johnson wo muri Nigeria, Jimmy Chansa, n’abandi benshi kandi bafite agatubutse. Mu minsi ishize aherutse guhakana amakuru yavugaga ko asigaye abana n’umuhanzi witwa Brown Mouzo bivugwa ko ari we basigaye bakundana.

Yavuze ko batabana, icyakora yongeraho ko buri wese akumbuye ibihe byiza bagirana. Ku itariki ya 1 Ukwakira uyu mukobwa yashyize kuri konte ye ya Instagram amashusho asomana byeruye n’uyu muhanzi ukiri muto ukomaka i Mombasa maze ayaherekeza ubutumwa yandika avuga ko ari umugabo we. Uyu muhanzi agezweho mu ndirimbo nyinshi nka “Dawa”, “Mawazo”, “Nachechema” n’izindi.


Iyi ni ifoto twakuye muri ya mashusho yashyize kuri konti ye asomana n'uwo yise umugabo we

Afite imiterere ikurura abagabo batari bake barimo n'ibyamamare mu muziki


Yakundanyeho n'umuhanzi Otile Brown wakoranye indirimbo na Meddy


Kubera uburanga n'imiterere idasanzwe akurikirwanwa n'abasaga miliyoni n'ibihumbi magana acyenda kuri instagram

Abenshi bamwita Slay Queen, hari n'abamufata nka Kim Kardashian wo muri Kenya

Andi mafoto ya Vera Sidika

REBA HANO INDIRIMBO YA VERA SIDIKA YISE MIMI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND